RFL
Kigali

Bull Dogg, Social Mula, Senderi Hit na Tonny Unique mu miryango ibinjiza muri Kiwundo Entertainment iri mu biganiro byo guhuza ibikorwa na The Mane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2018 22:16
0


Mu Rwanda umuziki ni kimwe mu bikorwa biri kugaragaza ko mu myaka iri imbere bizaba byinjiriza akayabo abawushoramo, kuri ubu abahanzi bakeneye ababashoramo amafaranga kugira ngo bagaragaze impano zabo. magingo aya bahanzi barimo Bull Dogg,Social Mula, Senderi Hit ndetse na Tonny Unique bari mubashobora kubona ababafasha.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko aba bahanzi bari mu bashakishwa bikomeye n'ubuyobozi bwa Kiwundo Entertainment izwiho gufasha abahanzi, amakuru Inyarwanda.com ifite ikura imbere muri Kiwundo ni uko aba bahanzi batangiye kuganirizwa umwe ku wundi ndetse isaha kuyindi aba mbere amasezerano yabo yarangira. Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yahamirije umunyamakuru ko abahanzi bose batangiye kuganirizwa n'ubuyobozi nubwo ntanumwe urasinya amasezerano ariko agahamya ko 2019 iyi nzu ifite gahunda yo gukorana nabahanzi barimo abo twavuze haruguru.

Usibye ibi ariko andi makuru agera ku Inyarwanda ni uko Kiwundo Entertainment yaba iri mu biganiro na The Mane ku buryo bashobora gukorana bagahuza imikoranire ndetse mu gihe  bazaba bamaze gusinyisha aba bahanzi byajya byoroha guhuza imbaraga bagashaka uko bakorana. tukimenya aya makuru umunyamakuru wa Inyarwanda wabonye Richard umuyobozi wa Kiwundo arikumwe na Bad Rama umuyobozi wa The Mane yababajije niba ibi biri muri gahunda. icyakora nubwo ntawabihakanye ntanuwabyemeje. aha Bad Rama yagize ati" Bitwaye iki se bibaye...".

Kugeza magingo aya The Mane ifite abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, Marina ndetse na Queen Cha. mu gihe haba hiyongereyeho Bull Dogg, Social Mula, Senderi Hit na Tonny Unique aba baba bakorana bya hafi cyane ko baba bahuje imbaraga na Kiwundo bityo bakagira guterana imbaraga bishobora gutanga umusaruro ku mpande zombi.

Kiwundo

Richard Mutangana umuyobozi wa Kiwundo Entertainment

Bad Rama

Bad Rama umuyobozi wa The Mane 

Kugeza magingo aya aba bahanzi bakomeje ibiganiro n'ubuyobozi bwa Kiwundo icyakora Senderi Hit we twamenye ko afite imbanzirizamushinga w'amasezerano mu gihe abandi nabo bashobora kurangiza ibiganiro isaha ku isaha Kiwundo ikagira abahanzi bakomeye mu Rwanda ikorana nabo. Kiwundo yanyuzemo abahanzi banyuranye barimo Vampino,Rabadaba, nabandi benshi icyakora mu Rwanda ntamuhanzi numwe bakorana ku buryo bwanditse icyakora izwho cyane gufasha abahanzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kugeza ubu ibiganiro hagati ya Kiwundo na The Mane birarimbanyije ku buryo igihe aba bahanzi baba bamaze kumvikana na Kiwundo bashobora kuzagaragara mu bitaramo bya The Mane Simbuka Tour bizasubukurwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2019 dore ko byasubitswe harangiye ibitaramo 5 gusa hakaba hasigaye ibizabera mu ntara y'Amajyaruguru,n'Iburasirazuba. arinabwo hitezwe ko imikoranire ya Kiwundo na The Mane izaba itangiye ku mugaragaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND