RFL
Kigali

Bull Dogg yatumiwe gutaramira Bauhaus Club ku wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2019 17:27
1


Umuraperi Nyarwanda Ndayishimiye Bertrand waryubatse nka Bull Dogg, yatumiwe gutaramira Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Agiye gukorerayo igitaramo akorera mu ngata itsinda rya Active riherutse kuhataramira rikishimirwa bikomeye.



Bull Dogg yakunzwe mu ndirimbo ‘Kaza roho’, ‘Nyiringoma’, ‘ibyamirenge’, ‘customer care’ n’izindi nyinshi. Ni umwe mu baraperi bazwiho kutaripfana akaba ubukombe mu kwandika imirongo yisukiranya mu njyana ya Hip Hop.

Mu gihe amaze mu muziki yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye, aririmba mu bitaramo bikomeye, yanahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars. Yagiye yiha utubyiniriro dusingiza ibigwi bye mu muziki nka: ‘Boudha’, ‘Ngoma ya Sacyega’, ‘Mibambwe wa 5 Rwagakoco’, ‘Kemosabe’ n’andi menshi.


Kuri ubu Bull Dogg aritegura gutaramira Bauhaus Club i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Ni ku wa Gatanu tariki 05 Mata 2019, kwinjira ni amafaranga igihumbi (1000 Frw). Abazahasohokera bazanasusurutswa n’umuziki uzacurangwa na Dj Theo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 muri Bauhaus Club haririmbye itsinda rya Active. Bishimiwe bikomeye mu ndirimbo ‘Canga irangi’, ‘Lift’, ‘Bape’ n’izindi nyinshi. Active kandi yanabyinanye na bamwe mu bakobwa basohokeye muri aka kabari.

Bull Dogg yatumiwe gutaramira Bauhaus Club.

Active bishimiye bikomeye mu gitaramo baherutse gukorera Bauhaus Club.


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KORA IKOFI' YA BULL DOG NA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mokobe Bery Theojene MB1 year ago
    Ndamufana cane





Inyarwanda BACKGROUND