RFL
Kigali

Bulldogg yahishuye ko iyaba atarakijijwe atari kubabarira Pacson wamushyize hanze anakomoza ku ndirimbo ye nshya 'Dinero'-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/08/2020 15:43
0


Bull Dogg yavuze ko umuraperi mugenzi we Pacson mu bihe byashize yamushyize hanze akamuvugaho byinshi byagombaga gutuma bashyamirana bikomeya ariko ngo kwakira agakiza byamushoboje kubyihanganira no kumubabarira.



Uyu muhanzi mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV yavuze ko kwakira agakiza byamuzaniye impinduka nyinshi mu buzima bwe ku buryo bugaragara. Yakomeje avuga ko izi mpinduka zimwe na zimwe zigaragara inyuma ku mubiri ariko nanone anavuga ko mu buryo bwo kwiyubaka byamufashije cyane kuko ubu atagisesagura amafaranga ayajyana mu nzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro.

Uyu muraperi wari uzwiho kurwana no kugirana amakimbirane na bagenzi be yavuze ko ibi bitazongera atanga urugero rw’ikibazo aherutse kugirana n’umuhanzi mugenzi we Pacson wamushyize hanze akamuvugaho ibintu byari gutuma bashwana ariko byose akabyirengagiza kubera agakiza.

Ati”Mu gihe cyashize hari mugenzi wanjye bita Pacson wanshyize hanze avuga ibintu byinshi kuri njye iyaba nari nkiri umuntu umeze nk'uko nari meze ntabwo nari guheza’’. Nubwo atifuje kugaruka ku byo yavuze yashimiye Imana avuga ko yamugiriye ubuntu ndetse anahishura ko kubera iyo mpamvu nta mugambi mubi amufiteho kandi yamubabariye.

Kuki igaruka rya Tuff Gang riheze mu kirere?Ni iki Bull Dogg atangaza ku njyana ya KinyaTrap? Ni nde yifuza ko yakizwa mbere y'abandi muri Tuff Gang? Byose bikubiye muri iki kiganiro. 

Reba ikiganiro kirambuye InyaRwanda TV yagiranye na Bull Dogg

Ibi abivuze nyuma yo gushyira  hanze indirimbo nshya ‘’Dinero’’ahuriyemo n’umuraperi Jay c ikoze mu buryo bwa HIP HOP iri hard.

Indirimbo Dinero ya Jay C ft Bull Dogg

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND