RFL
Kigali

Buravan asize izina rye nk'umuhanzi ukomeye mu mitima ya benshi muri Mali, Benin na Togo, hatahiwe Tchad

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2019 12:21
1


Yvan Buravan yahereye ibitaramo bye muri Mali aho yatangiriye ibitaramo 12 afite bizazenguruka umugabane wa Afurika. Ibi bitaramo yabitangiye tariki 20 Gashyantare 2019 mu mujyi wa Bamako muri Mali, aho yataramiye abanyarwanda ndetse n'abaturage ba Mali batari bake bari bitabiriye iki gitaramo.



Kuri ubu Yvan Buravan amaze gukora ibitaramo bitatu. Nyuma yo gutaramira muri Mali yerekeje muri Benin aho yataramiye ku wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 mu mujyi wa Cotonou. Nyuma y’iki gitaramo Yvan Buravan Yvan Buravan yahise yerekeza muri Togo aho yataramiye mu mujyi wa Lome tariki 23 Gashyantare 2019.

Nyuma y'ibi bitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 azataramira muri Tchad mu mujyi wa N'djamena. Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti.

Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Yvan Buravan

Ibitaramo 12 Yvan Buravan agomba gukora mu bihugu binyuranye bya Afurika...

Nasoza ibi bitaramo Yvan Buravan azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje kwifatanya n'abandi banyarwanda muri gahunda zo kwibuka mu nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y'ibi bihe Yvan Buravan azahita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaramo gikomeye agashyikirizwa ku mugaragaro n'igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes.

Yvan Buravan

Yvan Buravan n'ikipe bakorana ubwo bari bamaze kugenzura ibyuma muri Togo...

Yvan BuravanYvan Buravan

Yaba i Lome muri Togo yewe no muri Benin, Yvan Buravan asize izina rye nk'umuhanzi ukomeye mu mitima y'abakunzi ba muzika bitabiriye ibi bitaramo,...

Yvan Buravan

Ibitaramo bya Yvan Buravan biri kwitabirwa cyane... aha ni muri Togo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chris5 years ago
    hahahahhh asize izina nkumuhanzi ukomeye hehe x? ko ntanabantu mbona ntimukadusetse biriya bihugu ninde waza kureba buravan nabaza ko arabanyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND