RFL
Kigali

Burna Boy yafashwe n’uburakari asubiza amafaranga umufana utagaragaje ibyishimo mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2019 9:24
0


Umunya-Nigeria wubashywe mu njyana Afro-fusion akaba n’umwanditsi w’indirimbo Damini Ogulu [Burna Boy], yafashwe n’uburakari mu gitaramo yakoreye Atlanta asubiza amafaranga umufana wamurebaga aririmba ntagaragaze ibyishimo.



Kuya 11 Nzeli 2019 Burna Boy yakoreye igitaramo Atlanta muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba abivanga no kubyina. Yaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka ‘Ja Ara E’, ‘Any body’, ‘Dangote’, ‘Pull up’, ‘Soke’, ‘Kill Dem’ n’izindi.

Ikinyamakuru Pulse cyanditse ko yasabye abacuranzi be n’abaririmbyi be guhagarika by’akanya gato asaba abafana babiri bari mu gitaramo cye batagaragazaga ibyishimo gusohoka.

Yabwiye umwe muri abo bafana gutaha cyangwa se akajya inyuma y’abandi amusubiza amafaranga yari yishyuye. Mu gihe cy’umunota umwe uyu muhanzi yavuze ko isura y’uwo mufana ntacyo iri kumufasha kuko yamurebaga gusa adafatanya nawe kwishima. 

Amashusho ari ku rubuga rwa Instagram rwa Okayafrica, agaragaza Burna Boy akora mu mufuko w’ipantalo agakuramo amafaranga akayahereza umufana avuga ko atari yishimye mu gitaramo.

Uyu muhanzi ntiyumva ukuntu yakoze uko ashoboye ku rubyiniro ariko umufana ntiyishime

Uyu muhanzi avuga ko bitumvikana kuba umuntu yakwitabira igitaramo ariko ntiyishime mu gihe yakoze uko ashoboye kugira ngo amushimishe. Ati “…Waje gukora iki hano? Abashinzwe umutekano uyu muntu ave imbere yanjye. Ashobora kujya inyuma y’abandi ariko sinshaka gukomeza kumubona imbere yanjye.”

Akomeza avuga ko abafana bari imbere ari abe kuko bamugaragarije kumushyigikira kuva atangiye igiraramo. Yongera ko aba yakoze uko ashoboye, akabira ibyuya, agakoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro ariko ngo yatunguwe no kuririmba umufana akifata nk’aho ari mu rusengero.

Uyu muhazi ufite ibihangano bikunze kwifashishwa mu tubyiniro no mu tubari, ku wa 23 Werurwe 2019 yakoreye igitaramo cy’amateka muri Intare Conference Arena.  

Kuva icyo gihe yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi b’abanya-Nigeria bamaze kuririmbira i Kigali barimo Mr Eazi, 2 Face, Peter Okoye,Tecno Miles, Davido n’abandi bashimishije imbaga.  

Mu Ukuboza 2018 Burna Boy yashyizwe muri ‘Artist on the rise’, umushinga wa Youtube music ugamije kwamamaza uruvangitirane rw'umuziki.

Ni umwanditsi w’indirimbo ukomeye wanegukanye amashimwe nka MTV Africa Music Award. Afatwa nk’umuhanzi mpuzamigabane uyoboye ikiragano gishya muri Isi y'ababanzi.


Burna Boy yatunguranye asubiza amafaranga umufana utagaragaje ibyishimo mu gitaramo cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND