RFL
Kigali

Burna Boy yageze i Kampala mbere yo gutaramira muri Intare Conference Arena

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2019 17:40
0


Umunya-Nigeria Damini Oguku wamamaye nka Burna, mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2019 yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe International aiport, yitabiriye igitaramo agomba gukora kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019.



Yageze i Kampala muri Uganda mbere y’uko aza mu Rwanda mu gitaramo ‘Burna Boy Experience’ azakorera muri Intare Conference Arena i Rusororo cyateguwe na Entertainment Factory.

Uyu muhanzi ufite indirimbo zigezweho mu ijoro ry’uyu wa kane arakirirwa ahitwa Yusuf Luge aganire n’abantu batandukanye.  

Iki gitaramo agomba gukora kizabera mu busitani bwa Sheraton; azakorana n’abahanzi barimo Irene Ntale, Sheebah Karungi, John Blaq, Fik Fameica. Muri iki gitaramo kandi hazifashishwa aba-DJs barimo Naselow, Slick Stuart, Roja na Ssesse.

Uyu muhanzi yagiye muri Uganda mu gitaramo.

Burna Boy ukora injyana Afro-fusion akunzwe mu ndirimbo ‘On the low’, ‘Ye’, ‘Like to Party’, ‘Giddem’, ‘Run My Race’, ‘Gbonna’ n’izindi nyinshi. Benshi mu banyabirori bakubwira ko bumvise rimwe cyangwa se kabiri indirimbo z’uyu musore zicurangwa mu tubyiniro n’ahandi henshi. 

Ni ku nshuro ya kabiri Burna Boy ageze mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, aheruka aririmba muri ‘Club Mega Fest’ yabaye muri Nzeri 2014.

Abashaka kwitabira igitaramo Burna Boy azakorera i Kigali bashyiriweho imodoka zizabatwara ku mafaranga 3000 Frw. Hanashyizweho kandi imodoka za z’uruganda rwa Volkswagen.  

Yavutse kuya 02 Nyakanga 1991, ubu afite imyaka 27 y’amavuko.Yavukiye Port Harcourt muri Nigeria. Avuka kuri Samuel Oguku na Bose Ogulu.

Burna Boy yageze muri Uganda ari kumwe n'itsinda rimucurangira.

Yageze i Kigali mbere yo kuza i Kigali.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND