RFL
Kigali

Burna Boy yakuriwe ingofero mu gitaramo yakoreye i Kigali, asoza abanyabirori batabishaka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/03/2019 9:04
3


Burna Boy umuhanzi Imana yatunze inkoni muri iki kinyejana gishya! Yaririmbye akoresha ingufu nyinshi, ibyuya bishoboka mu gitaramo #The BurnaBoyExperience yakoreye muri Intare Conference Arena i Rusororo akurirwa ingofero n’abanyabirori yataramiye agasoza batabishaka.



Umunya-Nigeria Burna Boy yemeje ibihumbi n’ibihumbi bari bakoraniye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 mu gitaramo cyatangiye kuvugwa mu mwaka ushize.

Damini Ogulu waryubatse nka Burna Boy yaririmbiye i Kigali avuye no gukorera amafaranga muri Uganda mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa Sheraton mu ijoro ryo ku wa Gatanu tarii 22 Werurwe 2019. Yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019 ahita ajya gukora imyitozo n’itsinda rye ryamufashije gususurutsa abanyakigali.

Niwe muhanzi w’Imena wari watumiwe muri iki gitaramo cyateguwe na Entertainment Factory [igizwe n’abasore bane] yakoze mu ruhererekane rw’ibindi bitaramo yatangiye gukora umwaka ushize biri kuzenguruka umugabane wa Afurika n’ahandi anyura akishimirwa bikomeye.

Igitaramo yakoreye mu Rwanda cyatewe inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Heineken, Uruganda rw’imodoka Volkswagen, RDB ibinyujije muri Visit Rwanda, Rwandair n’abandi benshi bafashije abanyarwanda n’abandi gutaramirwa n’uyu mugabo wishimiwe n’urubuga rwa Youtube agahabwa ishimwe.

Igitaramo cyabereye ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, gusa ntibyabujije abanyabirori kwitabira. Umurongo w’imodoka zerekezaga muri Intare Conference Arena i Rusororo wari muremure, aho guparika hari habaye ikibazo. Hari hanashyizweho kandi imodoka zivana abantu kuri sitade Amahoro zikabageza aho igitaramo cyabereye.

Burna Boy yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye i Kigali

Abanyabirori bazi Burna Boy kuva atangiye umuziki kugeza yegukanye amashimwe! Igitaramo #TheBurnaBoyExperience cyaranzwe n'urunyuranyurane rw'urubyiruko rwacengewe n'umuziki we kuva yiyeguriye indangururamajwi nk’isuka izamutunga mu buzima bwe bwose.

Imyambarire muri iki gitaramo yari yashyizweho akadomo: Imyenda icitse ku mavi, ibonererana, iyerekana ikimero n'amabere yahawe rugari. Urubyiruko rutumura itabi ku mugaragaro bamanuza inzoga, abandi bavuga ntiruve mu kanwa bari babucyereye.

Burna Boy uri mu banyamuziki bagezweho yakandagiye ku rubyiniro saa tanu zuzuye, asoza saa sita n’iminota 47’. Yari yambaye ipantalo itaratse y’ibara ry’umweru [ku kuguru kw’iburyo] n’ibara ry’umubara [ku kuguru kw’ibumoso].

Yari afite umusaraba mu gatuza, umusaraba ku gutwi, ibyuma bigorora amenyo n'indi mirimbo myinshi y'inyongerabwiza. Uyu muhanzi igitaramo cye yanyujijemo ajya guhindura ipantalo yambara iy’ibara rimwe agaruka abwira abakobwa ati “Numvaga imfasha cyane. Ndabizi ko mukunda aha mbereke [akora ku myanya ndangagitsina].”

Ari ku rubyiniro ibintu byahindutse, abitabiriye bahuriza hamwe bavuza akaruru k’ibyishimo kuburyo bitoroheraga kuganira na mugenzi wawe bitewe n’urusaku rwari muri iyi nyubako.

Asoje kuririmba indirimbo ebyeri yavuze ko yishimiye kuba ari i Kigali, aranzika mu bihangano bye byanyuze benshi. Yaririmbye asaba abitabiriye igitaramo cye gusubiramo izina rye ‘Burna Boy’. Buri ndirimbo yose yaririmbaga yayisoga akomerwa amashyi y’urufaya, abandi basaba kuyisubiramo.

Yaririmbye afatwa amafoto n’amashusho y’urwibutso rw’iki gitaramo, abandi bagashyira ku mbuga nkoranyambaga ari nako boherereza abo basize mu rugo.

Ni umuhanga mu kubyina, afite imbyino yihariye zinogeye ijisho ku buryo udakuraho. Ku mukora mu ntoki byarwaniwe na benshi mu nkumi bari begereye urubyiniro.

Indirimbo ebyeri zari zihagije ngo akuremo imyenda yerekane ibituza bishoka ibyuya bitewe n’ingufu yakoresheje ku rubyiniro.

Nta kabuza ko ibyo yakoreye i Kigali byafashwe n’itsinda ry’abafata amashusho n’amafoto ubwe yizaniye i Kigali, bari bamuzengurutse ku rubyiniro ku buryo ibyo yakoze byose byafashwe.

Yishimiye bikomeye mu gitaramo yakoreye i Kigali.

Yaririmbye mu buryo bwa Live afashwa n'abaririmbyi be. Burna Boy yakuyemo umupira aririmba isokoreki igaragara. Ati "Ndabashimira cyane bavandimwe. Nizere ko muri kumwe nanjye".

Indirimbo z'uyu musore zirangira cyane mu matwi. Yanyuzagamo akagera mu bafana akabakoraho na bo bikaba uko. Umubare munini w'abari muri iki gitaramo ni abakobwa barwaniraga no kumukoraho.

Ikinyobwa cya Heineken cyanyuze benshi kuva iki gitaramo gitangiye kugeza ku musozo, ndetse hari n’abavugaga ko inzoga zashize. Buri wese yabyinaga ibyo ashoboye, umuziki wirangira mu nguni y'inyubako itagira uko isa.

Yishimiwe bikomeye mu ndirimbo ‘On the low’, ‘Gbona’, ‘Ye’ ‘I miss you bad’, n’izindi nyinshi yagiye akubira kuri alubumu zitandukanye. Yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka ndetse amaze kugenda bavugiye hamwe bati ‘Burna Boy, Burna Boy’, ariko ntiyagaruka buri wese yanzura gutaha.

Burna Boy ni umwanditsi w’indirimbo wavutse kuya 02 Nyakanga 1991, ubu yinjiye mu mubare w’abahanzi bafite igikundiro kidasanzwe. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, akaba ari nawe muhungu umuryango we ufite.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi:

Dj Toxxyk, Dj Kiss, DJ Feelgoodkru, fem-deejay nabo bacuranze muri iki gitaramo.Indirimbo batoranyije zaganjwe n'umuziki wa Nigeria, Tanzania, Leta zunze ubumwe za Amerika n'ahandi bateye intambwe ifatika mu muziki. Umuziki wo mu Rwanda wacuranzwe ku kigereranyo buri wese yatekerezaga ko aba-Dj batazifite mu machine.

Amatike yo mu myanya y'icyubahiro yashize mbere y'iminsi itanu y'uko igitaramo kiba. Kwinjira byasabaga kwishyura 15.000 Frw mu myanya isanzwe ariko kandi saa yine z’ijoro zageze amatike yose yashize.

Iki gitaramo cyarimo abisanzuye mu ndimi; Icyongereza, Igifaransa, Igishwahili n'izindi ndimi. Abanyamahanga baturuka mu bihugu Uganda, Tanzania, Amerika, Repubulila Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'ahandi ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi:

Burna Boy yageze ku rubyiniro aririmba asimbuka yifubitse.

Indirimbo ebyeri zari zihagije ngo atangire gukuramo ikote.

Atangiye kwiyambura ikote.

Yakuyemo ikote asigarana umupira n'ipantalo itaratse.

Yari yambaye inkweto zimufasha kubyina neza.

Yari yambaye imirimbo myinshi.

Benshi barwaniraga ku mukoraho.

Uyu mugabo afite ibishushanyo byinshi ku mubiri.

Burna Boy i Kigali..........

Yanyuze abanyabirori bari babucyereye.

Abakiri bato bishimiye kubona uyu muhanzi.

Urubyiniro rwo muri Intare Conference Arena rwari rutanganyijwe mu buryo bukomeye.

Yakuriwe ingofero.

Yahinduye ipantalo yambara indi.

Yaririmbye afashwa n'abaririmbyi yitwaje.

Yaririmbye asimbuka mu kirere.

Dj Pius yacuranze muri iki gitaramo.

Dj Toxxyk yemeje benshi muri iki gitaramo.

REBA HANO UKO IGITARAMO CYAGENZE:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Mujye mureka twemere barashoboye ,ikibazo twe abahanzi dufite nuko dusigaye twigana izabandi injyana mu buryo buri copy past bgyibuze nta no guhinduramo gake??ni ibibazo ,marketing ya music nabavuga ngo baje gufasha abahanzi nta bushobozi usanga bafite bamwe usanga ahubwo ari dilu yo kuvoma utuzi tutamara inyota muri abo bahanzi ni bindi byinshi mureke rero bakore natwe duhindure
  • SO5 years ago
    Iyi nkuru yanditse neza cyane...
  • Beikon5 years ago
    Yatwitse umusaza @burna nuko igihe cyar gito





Inyarwanda BACKGROUND