RFL
Kigali

Burna Boy yishimiye gutangaza ko yasohoye indirimbo nshya iri ahantu hose ubu

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/12/2018 11:56
0


Burna Boy ni umuhanzi wo muri Nigeria, kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise On The Low yakoreye muri East Africa, ikaba ari indirimbo y’urukundo ndetse kuri ubu iri kuboneka ahantu hose.



‘On The Low’ ni indirimbo y’urukundo igaragaza uruhande rwa Burna Boy nk’umugabo usirimutse uzi iby’urukundo rukaba urugendo rushya kuri we ugereranyije n’izindi ndirimbo yasohoye muri uyu mwaka. Amajwi yatunganyijwe na Kel P naho amashusho meza atunganywa na Meji Alab. Iyi ndirimbo iryoheye amatwi ikaba igizwe n’inkuru nziza y’urukundo.

Burna Boy mu itangazo yageneye abanyamakuru yatangaje ko ashimishijwe no kuba abashije gshyira hanze iyi ndirimbo yageneye abakunzi be ndetse anashimira cyane abakomeje kumugaragariza urukundo ati “Ndishimye by’ikirenga kubwo kugeza indirimbo yanjye ‘On The Low’ ku bakunzi banjye muri East Africa. Mwese mwangaragarije urukundo rwinshi ndabibashimira cyane.”

Burna Boy yishimiye gushyira hanze indirimbo ye y'urukundo

Amashusho y’indirimbo agizwe n’umudiho utuje. Kuba yarakorewe kuri background y’indani mu nzu bituma uyikurikiye ahanga amaso Burna Boy n’inkuru y’urukundo iri mu ndirimbo ku buryo bumwegereye.

Burna Boy n’umuhanzi wijyana ya Afro-Pop, Umwaka wa 2018 waramuhiriye cyane ko yakoze ibitaramo bikitabirwa ku bwinshi ndetse n’indirimbo ze zikaba zarakunzwe ku rwego rwo hejuru. Ikindi ni uko yahembwe nk’umuhanzi uri kuzamuka neza igihembo gitangwa na YouTube Music. Muri 2019 arateganyiriza byinshi byiza abafana be.

Wajya kuri YouTubeugashaka indirimbo ye ‘On The Low’ ya Burna Boy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND