RFL
Kigali

BURUNDI: Big Fizzo yakoze impanuka ikomeye yerekeza mu gitaramo cyari cyatumiwemo Bruce Melody -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2018 10:48
0


Mu minsi ishize ni bwo havuzwe cyane ibitaramo byari byatumiwemo Bruce Melody mu gihugu cy'u Burundi. Ibi bitaramo uko ari bibiri ntabwo uyu muhanzi yabashije kujya kubyitabira ariko nanone ntabwo byasubitswe ahubwo abasigaye barabikoze yaba igitaramo cyabereye i Bujumbura n'icyabereye i Ngozi.



Ubusanzwe byari byitezwe ko ibi bitaramo Bruce Melody azabikorana n'abahanzi b'i Burundi barimo na Big Fizzo ari na we tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Ubwo Big Fizzo yari mu nzira yerekeza i Ngozi  mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018 yakoze impanuka ikomeye aho imodoka yiyubitse amapine akajya hejuru icyakora Imana imukingira akaboko.

Nk'uko amakuru ava i Bujumbura abitangaza uyu muhanzi ntabwo yagize ikibazo gikomeye ahubwo yakomeretse byoroheje, ahita akomeza urugendo rugana muri iki gitaramo ndetse nk'uko amakuru Inyarwanda.com ifite Big Fizzo yanaririmbye muri iki gitaramo kitabiriwe n'abarundi batari bake bashenguwe no kutabona Bruce Melody.

Ibi bitaramo yaba icyabereye i Bujumbura tariki 25 Ukuboza 2018 n'iki cyabereye i Ngozi tariki 28 Ukuboza 2018 byose byari byitezwemo umuhanzi w'umunyarwanda Bruce Melody utarabashije kujyayo ku munota wa nyuma bitewe no kutizera neza umutekano we i Burundi.

fizzo

BIG FIZZO

Big Fizzo yashimiye Imana yamurokoye

BIG FIZZO

BIG FIZZO

Big Fizzo akirokoka iyi mpanuka yakomeje urugendo yitabira igitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND