RFL
Kigali

BURUNDI: Imyiteguro y'ibitaramo byatumiwemo Bruce Melody irakomeje n'ubwo impungenge ari zose ko atakigiyeyo -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 9:27
0


Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu minsi ishize yatumiwe mu bitaramo bibiri bizabera i Burundi, icyakora kuri ubu ubwoba ni bwose ku bamutumiye cyane ko batangiye gutekereza ko atakitabiriye ibitaramo yatumiwemo.



Bruce Melody yatumiwe gutaramira abashingantahe mu bitaramo bibiri. Hari icyo kuri noheli kizabera i Bujumbura tariki 25 Ukuboza 2018 n’ikindi kizabera i Gitega ku wa 28 Ukuboza 2018. Icyakora ubwoba bwatangiye gutaha abateguye ibi bitaramo kabone n'ubwo imirimo yo kwitegura ibi bitaramo ikomeje.

Umwe mu batumiye Bruce Melody waganiriye na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko Bruce Melody yakabaye yarageze i Bujumbura ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 saa tatu za mu gitondo cyane ko ari yo matike y'indege bari bakatishije. Gusa kugeza n'ubu uyu muhanzi ngo ntaragerayo. Tumubajije niba bari kuvugana yadutangarije ko bavuganye ndetse ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ni bwo bamenya icyo bakora.

Bruce Melody

Bruce Melody yari yateguriwe abagomba kumufasha muri ibi bitaramo barimo abahanzi b'ibyamamare i Burundi

Yagize ati"Yadutangarije ko hari ibyo akeneye kuganira n'ikipe ye bityo ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza 2018 araza kutumenyesha, gusa nyine byatangiye kudutera ubwoba." Bruce Melody ni umwe mu banyarwanda batewe ubwoba no kujya mu gihugu cy'u Burundi kubera kutizera umutekano wabo bityo kujyayo bikaba ari ibintu bisaba kwitondera no kubanza kumenya uko umutekano we uzaba ucunzwe.

Twifuje kuganira na Bruce Melody kuri iki kibazo ariko atubwira ko iki kibazo ari bukivugeho kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza 2018 nyuma yo kuganira n'ikipe ye. Kugeza ubu i Burundi bari mu gihirahiro bibaza niba koko uyu muhanzi azitabira ibitaramo yatumiwemo cyangwa atakigiyeyo nk'uko biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.  

Bruce Melody

Bruce Melody

Bruce Melody

Imyiteguro y'ibitaramo byatumiwemo Bruce Melody irarimbanyije gusa ubwoba ni bwose ko atazajyayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND