RFL
Kigali

Bus ya “shirumuteto” ihiriye muri gare ya Nyabugogo

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:16/12/2022 8:28
0


Imodoka ya Bus izi zikunze kwitwa “Shirumuteto” ihiriye muri gare ya Nyabugogo muri iki gitondo.



Amakuru dukesha umwe mu bagenzi bari bari Nyabugogo muri iki gitondo, ni uko iyi modoka bagiye kubona bakabona itangiye gucumba umwotsi, ubwo bari bari mu yindi bus yahise iberekeza aho bajyaga.

Uyu mutangabuhamya tutari buvuge amazina yavuze ko iyi bus yahiriye ku murongo “ligne” wa Ruyenzi, kandi ko ubwo ibi byabaga abari bahari bagerageje kuyizimya.

Ati: “Nari muri Volcano tuhageze tubona umwotsi mwinshi irahagarara turareba. Ihagaze kuri ligne ya Ruyenzi. Barimo bagerageza kuzimisha amazi byanze, ariko tuhavuye Kizimyamoto ihageze.”

Mu bigaragara nta bantu bari bayirimo, aho yagize ati: “Ikigaragara ntabo kuko yari ihagaze kuri ligne aho bapakirira.”


Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hashize iminota irenga 20 imodoka itangiye gushya. Gusa yavuze ko ubwo bahagurukaga muri gare berekeza aho bari bagiye, imodoka izimya inkongi “kizimyamoto” yari imaze kuhagera.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru kubw’iyi mpanuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND