RFL
Kigali

Butera Knowless ugiye kuririmba muri Amani Festival, azitabira igitaramo azasabanamo n'abaturage b’i Goma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2019 10:59
0


Butera Knowess umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda ni umwe mu batumiwe mu iserukiramuco rya muzika AMANI Festival. Kugeza ubu byamenyekanye ko nyuma yo gutarama muri iri serukiramuco uyu muhanzikazi azanataramira i Goma mu gitaramo kizatuma asabana n'abakunzi ba muzika ye bo mu mujyi wa Goma.



Mu kiganiro na Ishimwe Clement umujyanama wa Butera Knowless yatangarije INYARWANDA ko mu by’ukuri batumiwe muri AMANI Festival, gusa nyuma hakagira ababegera bakabasaba ko bakora ikindi gitaramo mu rwego rwo kurushaho gusabana n'abaturage b’i Goma bakunda umuziki wa Butera Knowless.

Butera Knowless

Butera Knowless...

Iki gitaramo Butera Knowless yatumiwemo azagihuriramo n'abandi bahanzi bakomeye biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo na Fally Ipupa uzahanyura ariko atazaririmba nk'uko banabyamamaza. Iki gitaramo byitezwe ko kizabera ahitwa Pamoja tariki 16 Gashyantare 2019, kwinjira ni amadorali 10.

REBA HANO INDIRIMBO BUTERA KNOWLESS AHERUTSE GUSHYIRA HANZEYISE ‘URUGERO’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND