RFL
Kigali

Bwa kabiri Bruce Melody yongeye kwibwa Youtube Channel yashyiragaho indirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 9:10
0


Umwaka ushize wa 2018 ni bwo bwa mbere Bruce Melody yibwe konti ye ya mbere ya Youtube, biba nk'aho ntacyo bimutwaye afungura indi ndetse atangira gushyiraho indirimbo ahereye kuri Blocka ari nayo ndirimbo aheruka, akaba ari indirimbo yari imaze kubaka izina mu bakunzi b'uyu muhanzi.



Magingo aya iyo ugiye kuri Youtube ugashakisha Bruce Melody ubura konti n'imwe ya Youtube y'uyu muhanzi. Bruce Melody yitangariza ko yibwe iyi konti nk'uko yibwe iya mbere. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati" Bayitwaye icyakora turi gushaka uko yagaruka gusa si ibintu byoroshye kandi biri kudutera ikibazo n'igihombo kuko akenshi uwayibye ahita ahindura byose akanahindura izina ryayo ku buryo biba bigoye ko wamenya iyo wari usanganywe."

Bruce Melody avuga ko kugeza ubu ataramenya icyo gukora icyakora bakiri kurwana no kureba uko bagarura iyi konti ye. Ikibazo cy'ubujura bw'imbuga nkoranyambaga cyo kiri mu byo abahanzi n'abandi bantu b'ibyamamare bahuriyeho hano mu Rwanda cyane ko izi mbuga zinjiriza akayabo ba nyirazo bityo uciye undi urwaho akiba konti y'umwe muri bo ashobora kurucuruza menshi cyangwa akarukoreraho ubucuruzi bwe bwe bwite.

Bruce Melody

Bruce Melody yagabweho igitero nabajura bwa kabiri bamutwarira Youtube Channel

Ubusanzwe Youtube hari amafaranga igenera abujuje ibisabwa bitewe n'abantu barebye amashusho baba bashyize kuri uru rubuga. Ubunebwe no kutabasha kurema ibituma wemerera na Youtube guhabwa amafaranga bituma bamwe bashaka kugura ama konti y'ababyujuje cyangwa bakayiba kugira ngo batangire kwishakira umugati badahereye ku busa. 

Gutinya ndetse n'ubunebwe bwo gufungura konti yawe kuri Youtube ngo usabe wemererwe kwishyurwa ni bimwe mu bituma bamwe bashaka kunyura iya bugufi bagashaka konti zujuje byose bityo bakaziba bakazikoresha cyangwa bakazigurisha ababa bazikeneye dore ko zitagura macye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND