RFL
Kigali

Bwa mbere muri Rwanda Movie Awards bagiye guhemba ibihembo bikomeye birimo n'imodoka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2019 9:15
0


Rwanda Movie Awards ni ibihembo byagenewe abakora filime hano mu Rwanda mu rwego rwo kwagura impano ndetse no kumurika imirimo myiza ikorerwa muri filime nyarwanda. Muri uyu mwaka ibihembo by'abitwaye neza byazamuwe muri Rwanda Movie Awards aho mu bihembo biteganyijwe harimo n'igihembo cy'imodoka.



Ni ku nshuro ya karindwi ibi bihembo bigiye gutangwa mu Rwanda aha ibyiciro icumi bikaba ari byo bazahatanamo nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Jackson Mucyo umuyobozi wa Ishusho arts ari nayo itegura Rwanda Movie Awards. Yagize ati" Ni ubwa mbere tugiye guha abakinnyi ba filime ibihembo, mbere twabahaga amashimwe gusa bikarangira ariko kuri ubu tugiye kujya tubahemba ibihembo bifatika ni ubwa mbere bagiye guhabwa ibihembo.

Uyu muyobozi aganira na Inyarwanda yatangaje ko hari ibihembo binyuranye bazagenera abakora filime mu Rwanda bitwaye neza kurusha abandi, ibi bihembo bikaba bizaba biyobowe n'imodoka izatangwa nk'igihembo gikuru. Abajijwe icyiciro kizahembwamo imodoka Jackson Mucyo yabwiye umunyamakuru ko bataramenya neza icyiciro kizahembwa iyi modoka, gusa uko amezi yigira imbere icyo cyiciro cyizamenyekana. 

Rwanda Movie Awards

Rwanda Movie Awards 2019 hazatangwa ibihembo birimo n'imodoka

Ibihembo bya Rwanda Movie Awards byitezwe ko bizatangwa muri Kamena 2019. Ibyiciro icumi ni byo bizahembwa muri Rwanda Movie Awards 2019; ibyo byiciro ni; Best Actor, Best Actress, Best People Choice, Best Movie, Best Documentary, Best Short Film, Best Director, Best Screen Play, Best Upcoming na Best Series Movie.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND