RFL
Kigali

Bwa mbere Sadate Munyakazi yagize icyo atangaza nyuma y’ibyatangajwe ko yahiritswe ku buyobozi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/05/2020 17:46
0


Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yemeza ko nta byacitse muri Rayon Sports ahubwo ikipe yungutse amaboko mashya yo kuyifasha muri ibi bihe bikomeye irimo.



Nyuma y’inama yabaye ku Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, igahuza abahoze muri komite y'iyi kipe, igafatirwamo imyanzuro itandukanye irimo n’ishyirwaho ry’akanama ngishwanama, hakurikiyeho  byinshi byavuzwe birebana n’iyi nama  ndetse binavugwa n’ingeri zitandukanye ko yafatiwemo imyanzuro yeguza Umuyobozi mukuru Sadate Munyakazi.

Ku wa 09 Gicurasi 2020, nibwo FERWAFA yatangaje ko Munyakazi Sadate yahamwe n’icyaha cyo gusebya ubuyobozi bwayo binyuze mu magambo yatangaje nyuma y’ibihano byafatiwe ikipe kubera ko yanze kwitabira irushanwa ry’Ubutwari 2020, maze ahanishwa kumara amezi atandatu nta gikorwa kijyanye n’imikino agaragaramo.

Nyuma y‘ibihano uyu muyobozi yafatiwe yanajuririye kuri uyu wa mbere, yagize icyo atangaza ku biri kuvugwa mu iyi kipe.

Mu butumwa uyu muyobozi yatanze yagize ati:

“Mwaramutse, Ejo twungutse amaboko mashya, twunguka Komite Ngishwanama y'abahoze bayobora RAYON SPORTS;

Abashyize hamwe ntakibananira dukomeze dushyire hamwe kuko UBUMWE BWACU ARI ZO MBARAGA ZACU;

RAYON SPORTS ni iya twese urwego rw’ibanze ni FAN CLUBS aho buri muntu agomba kugira aho abarizwa;

Komite Ngishwanama intego yayo y'ibanze ni ukugira Inama Komite Nyobozi y’Umuryango wa RAYON SPORTS no kuyiba hafi ibi kandi bishimangira ihame ko buri wese akora igishoboka kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza;

Hari abakwirakwije amakuru ko hakozwe Kudeta muri RAYON SPORTS ndabamenyesha ko abo ari abagambiriye kuturangaza kuko Inama yabaye yatumijwe na Komite Nyobozi kandi nta muntu n'umwe yakuyeho ahubwo twungutse amaboko y'abari abayobozi bityo tubibone mu buryo buri Positif;

Muri za FAN CLUB mubasobanurire ko ntabyacitse yabaye ko ahubwo ibyabaye ari ubudasa bwa RAYON SPORTS;

Inzira yo gukomeza kubaka irakomeje kandi ndasaba buri wese kuyigiramo uruhare;

Mugire Amahoro n’Umunsi mwiza”.

Kuri ubu Rayon Sports iraba iyoborwa na Muhire Nsekera Jean Paul usanzwe ari Visi Perezida wa mbere, akazakorana n’akanama ngishwanama kagizwe n’abayobozi barindwi bahoze bayobora Rayon Sports.


Sadate Munyakazi yajuririye ibyemezo yafatiwe na FERWAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND