RFL
Kigali

BYA BIHE: Indirimbo 5 za The Ben zamamaye zigatuma izina rye ryamamara mu ruhando rwa muzika nyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2019 17:42
0


Mugisha Benjamin wiyita Intare Gisa cyangwa Tiger B nkuko muri iyi minsi ari kwitwa ni umwe mu bahanzi umuntu atatinya ko bari mubayoboye abandi kugira abafana benshi, The Ben cyangwa Tiger B izina rishya afite muri iyi minsi benshi bamubonye ubu bashobora kuba bataranuriwe n'ibikorwa bye byo ha mbere ariyo mpamvu twifuje gusubiza amaso inyuma.



Mugisha Ben, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop. 

Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6 barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi nubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P (umuraperi mu itsinda rya Tuuf Gangz) n’uwitwa Inoc.

Iby’ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane. Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas. Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni ‘Amaso ku Maso’. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Amaso ku Maso, Amahirwe ya Nyuma, Zoubeda n’izindi zari kuri Album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya Mbere’ yashize hanze mu Kwakira 2009.

The Ben

The Ben ubu ni umwe mu byamamare hano mu Rwanda nyuma y'urugendo rurerure yagize mu muziki

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka ‘Ese Nibyo’ n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe. Indirimbo ya mbere yakoreye muri USA yitwa ‘Turi Kumwe’ The Ben ahamya ko umuziki yawutangiriye mu rusengero ndetse nyina ngo ni we wamukundishije kuririmba. kuri ubu iyo aheruka gukora ni iyitwa Fine Girl indirimbo ikunzwe bikomeye muri iyi minsi.

Ati “Hari muri 2008. Indirimbo yanjye ya mbere yitwa ‘Amaso Ku Maso’ yakozwe na Producer Nicholas ni inshuti yanjye magara kuva ngitangira umuziki.” Kuva yatangira gukora umuziki nk’umwuga, The Ben yagendera ku bikorwa bya R.Kelly, umwe mu bahanzi bubashywe ku Isi. Mu rugendo rw’umuziki we ahora arangamiye kuzahinduka nk’iki cyamamare agahesha ishema igihugu cye.

TOP5: Indirimbo eshanu twabahitiyemo ziri muzatumye izina The Ben ritumbagira mu ruhando twa muzika nyarwanda

Wigenda

Amaso ku maso

Amahirwe ya nyuma

Nturi mubi

Ese ni byo

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FINE GIRL' YA THE BEN IYO AHERUKA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND