RFL
Kigali

Byari ibyishimo ku bo Royal FM yafashije kwizihiza umunsi w’abakundana ‘Saint Valentin’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/02/2019 18:50
0


Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 14 Gashyantare 2019, byari ibirori bidasanzwe hizihizwa ‘Saint Valantin’ ahitwa Wakanda Villa ubwo abanyamakuru ba Royal FM basangiraga na ‘couple’ 10 ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’.



Abantu 10 ni bo Royal Fm yafashije kwishimana n’abakunzi babo ku munsi mukuru wa Saint Valentin, mu byishimo byinshi. Ibi birori byateguwe na Royal FM ifatanyije na Park Inn by Radisson, Unilever ndetse na Wakanda ari naho habereye ibi birori.

Ibirori byatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo ‘couple’ 10 zahuriye kuri Royal FM batemberezwa muri studio z’iyi Radio  nyuma bajya Wakanda ari naho bafatiye ifunguro bari bateguriwe.

Byari ibyishimo ku bakundana basuuye Royal FM.

Murenzi Emmanuel [Emmalito] umukozi wa Radio FM ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, yabwiye INYARWANDA,  ko ‘couple’ 10 zatsindiye ibi bihembo nyuma yo guhamagara kuri Radio bakavuga inkuru zabo z’urukundo.

Yagize ati: “Buri wese yarahamagaraga akavuga inkuru ye y’ urukundo abumva Radio nibo batoraga inkuru nziza, rero hatsinze abantu 10 ninabo bazanye n’ abakunzi babo Uyu Munsi, ndagira ngo mbabwire ko ibi ari ikimenyetso cy’uko Radio yacu ari Umukunzi uha agaciro abakunzi be aribo aba batwumva”

Abatsinze nabo bavuga ko ubusanzwe ibitangazamakuru bidakunze kugira uruhare mu mibereho isanzwe y’abakunzi bayo ariko bagashima ko ubu bitakiyumva nk’abakunzi ba Radi, gusa ahubwo bumva n’ubuyobozi bwa Radio bubaha agaciro. ‘Couple’ eshanu zahawe amahirwe yo kurara muri Park Inn by Radisson.

Ibyishimo by'ikirenga ku bakundana babifashijwemo na Rayol FM.

Umugore wa Saint Valentin wasize inseko ya benshi.

Royal Fm yahurije hamwe abakundana barasangira.

'Couple' eshanu zahembwe kurara muri Park inn.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND