RFL
Kigali

Byatunguye benshi! Diamond yaririmbye amasegonda 25 mu ndirimbo ahuriyemo n’icyamamare Alicia Keys

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/09/2020 13:37
0


Umuhanzi w’icyammare mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba,Diamond ukomoka muri Tanzania yaririmbye amasegonda makumyabiri n’atanu (25) gusa mu indirimbo ‘Wasted Energy’ iri kuri album nshya ya Alicia Keys.



Tariki 15 Nzeri nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko 'Alicia Keys azifashisha Diamond nk’umuhanzi akunda kuri album nshya'. Iyi Album yiyitiriye, yagiye hanze tariki 18 Nzeri 2020. Nyuma y'uko Alicia Keys atangaje ko azifashisha Diamond kuri iyi album, benshi mu bakurikirana umuziki cyane cyane abanya-Tanzania n’abatuye Africa muri rusange bari bategereje indirimbo ‘Wasted Energy’ ibi byamamare bihuriyemo.

Ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda cumi n’icyenda. Diamond atangira kuririmba kuva ku munota wa gatatu n’amasegonda mirongo itatu n’atanu kugeza ku munota wa kane. Ni ukuvuga ko aririmba amasegonda makumyabiri n’atanu gusa. Mbere y’uko iyi ndirimbo ijya hanze Diamond yagaragaje ko ashimishijwe no kuzagaragara kuri Album ya Alicia keys.


Iyi Album ya 7Alicia Keys yarayiyitiriye 

Diamond yandikiye Alicia Keys ubutumwa bumushimira icyizere yemugiriye cyo kumwifashisha kuri iyi album, avuga ko ayitegereje n’amatsiko menshi. ‘Wasted Energy’ ikoze mu buryo bw’amajwi imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi magana inani mirongo itatu n’icyenda na magana atandatu mirongo inani na babiri (839,982). Yashyinzwe kuri Youtube tariki 17 Nzeri 2020.

REBA HANO INDIRIMBO WASTED ENERGY YA ALICIA KEYS NA DIAMOND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND