RFL
Kigali

Byinshi ku itsinda Roberto & Salomé ryasohoye indirimbo “Dufite Imana”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2020 8:31
0


Abahanzi Marie Salomé Iratwibuka na Roberto Nshimiyimana bagiye kumara umwaka umwe bahuje imbaraga bashinze itsinda Roberto & Salomé bakora indirimbo ziha ikuzo Imana.



Roberto & Salomé ni ryo tsinda rya mbere ryo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda rigizwe n’umukobwa ndetse n’umuhungu ririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bugezweho. 

Aba bombi bihuje mu Ukuboza 2019 bafite intego yo kwagura umuziki wa Kiliziya Gatolika ukagera kure.

Bihuje nyuma yo gukorana indirimbo bagasanga amajwi yabo ‘ajyanye’ ndetse ngo umusaruro babona ukaba uruta uwumwe.

Salome yabwiye INYARWANDA, ati “Iyo dukoranye biraryoha kurusha uko buri wese yakwikorana.”

Uyu muhanzikazi avuga ko bafite intego yo guhindura ishusho y’umuziki wa Kiliziya Gatolika bakereka abantu ko ufite icyanga babinyujije mu kuwukora mu buryo ugezweho.

Anavuga ko bazashyira ingufu mu iyogezabutumwa ry’indirimbo zinogeye amatwi kandi zihembura imitima y’abazayumva.

Ni intego kandi bazajyanisha no gukundisha urubyiruko Imana no gufasha abantu kuryoherwa n’ubuzima binyuze mu ndirimbo.

Salome avuga ko we na Roberto bafatanya kwandika indirimbo, bagahuza ‘melody’ hanyuma bakajya muri studio.

Indirimbo ya mbere yabo yitwa “Urahirwa” imaze amezi atanu asohotse. Mu mezi abiri ashize nibwo bwakoze amashusho y’indirimbo yabo bise “Umwungeri.”

N’iyo ndirimbo ya mbere iri tsinda ryakoze ifite amashusho. Nabo bavuga ko yakiriwe neza bashingiye ku bitekerezo bakiriye.

Ubu iri tsinda ryasohoye indirimbo bise “Dufite Imana” igarurira abantu icyizere, ikavuga ko Imana ariyo imenyera umuntu byose kandi ishingiye ku nkuru iri muri Bibiliya y’umugabo witwa Yobu.

Hari aho baririmba bagira bati "Nubwo ubona bigoye, ibibazo byakubanye byinshi, nubwo ubona bikomeye dufite Imana ibirusha gukomera. Dufite Imana mu Ijuru itumenyera byose."

Ni indirimbo bitezeho impinduka mu muziki wabo bitewe n’uko harimo imbyino zigezweho zitari zimenyerewe cyane mu ndirimbo zo muri Kiliziya.

Salome ati “Twashyizemo izi mbyino kugira ngo urubyiruko rukomeze kwiyumva muri Kiliziya, dore ko nta n’icyo zitwaye kuko zifasha kwishima kandi tukumviraho n’ubutumwa.”

Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo yakozwe na Emmy Pro n'aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Aime Pride muri Universal Records.

Universal Records ni studio igizweho muri iki gihe cyane ko iri gusohora indirimbo nyinshi z'abaririmbyi bakomeye babarizwa muri Kiliziya Gatolika.


Itsinda rya Roberto&Salome ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Dufite Imana"

Iratwibuka Marie Salome umuririmbyi wahuje imbaraga na Roberto Nshimiyimana

Roberto Nshimiyimana na Salome bashinze itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana mu Ukuboza 2019

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DUFITE IMANA" YA SALOME&ROBERTO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND