RFL
Kigali

Byumvuhore agiye gukorera igitaramo i Huye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 14:03
0


Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste wakunzwe cyane mu ndirimbo zo hambere, agiye gukorera igitaramo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019.



Byumvuhore agiye gutaramira i Huye nyuma y’uko ku cyumweru tariki 31 Kanama 2019 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo yatanzemo ibyishimo bisendereye mu mubare munini wari witabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi afite indirimbo z’amateka zamwaguriye igikundiro nka 'Fagitire', ‘Aho hantu nihe?’ ‘Usize nkuru ki’, ‘Yobu’ , ‘Umuntu ni nk’undi’, iyitwa ‘Simenye ko ari bwo bwa nyuma’ n’izindi nyinshi.

Kizito Umuyobozi wa HVP Gatagara, yatangarije INYARWANDA ko iki gitaramo cyateguwe n’umuryango HVP Gatagara ufasha abafite ubumuga. Avuga ko kiri mu murongo wo kwizihiza imyaka 100 ishize Padiri Fraipont Ndagijimana washinze uyu muryango yari kuba amaze iyo aza kuba akiriho.

Ati” Igitaramo kizabera kuri HVP Gatagara i Huye. Ni mu rwego rw’ibitaramo bitegura isabukuru tuzihiza ku itariki 11 Nzeri 2019. Cyateguwe na HVP Gatagara ishami ryacu riri i Huye.”

Mu gitaramo yakoreye i Kigali, Byumvuhore yavuze ko byatangiye atiyumva nk'umuririmbyi ahubwo ngo yiyumvaga nk'umucuranzi.  Ati "...Ubu ndi njye bitangira ntabwo nari umuririmbyi cyakora nari umucuranzi nakundaga gucuranga. Ariko ntabwo nari nziko nzavamo umuririmbyi uteranya abantu bangana batya. Ariko Imana igira ibitangaza di."

Byumvuhore azaririmba muri iki gitaramo afashwa na Korali Ijuru. Igitaramo kizaba kuwa 06 Nzeli 2019 kibere kuri Salle Mberabyombi. Kwinjira kuri ‘couple’ ni ibihumbi bitanu (5 000 Frw), ku muntu umwe (3 000Frw). Gutangira ni saa cyenda z’amanywa.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda kuwa 28 Kanama 2019. Yaherukaga mu Rwanda mu 2015 mu gitaramo “Umuntu ni nk’undi” yaririmbyemo cyabereye kuri Petit Sitade. Yahuriyemo n’abahanzi Beni Ngabo Kipeti, Kayirebwa , Ruremire Focus na Daniel Ngarukiye.

Byumvuhore agiye gukorera igitaramo i Huye

BYUMVUHORE YAKOREYE IGITARAMO GIKOMEYE I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND