RFL
Kigali

Byumvuhore, Orchestre Impala, na Mavenge Sudi bataramiye abanyamujyi Minisitiri Diane Gashumba na Hon. Bamporiki kwihangana birabananira –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2019 9:59
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2019 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo gikomeye cyagombaga guhuriramo abahanzi bakomeye nka Orchestre Impala, Byumvuhore na Mavenge Sudi. Aba bahanzi kimwe n'abandi banyuze ku rubyiniro bashimishije bikomeye abitabiriye igitaramo cyabereye Camp Kigali cyo kwibuka padiri Fraipont.



Iki gitaramo cyabanjirijwe no kugwa kw’imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali ntabwo byigeze bikanga abakunzi b’umuziki bemeye bakanyagirwa abandi bakayishoramo n’imodoka zabo bari bakubise buzuye icyumba cyabereyemo igitaramo muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyayobowe na Kwizigira Claude umunyamakuru wa Radiyo Rwanda. Usibye abahanzi bakomeye twabonye haruguru ariko kandi cyanyuzemo izindi mpano nka Bill Ruzima umuhanga mu muziki wanize ku Nyundo, ndetse na Israel umunyempano ukoresha gitari yikoreye.

Iki gitaramo buri muhanzi muri batatu bakuru bari batumiwe barimo; Impala, Mavenge na Byumvuhore bahawe umwanya uhagije bakora igitaramo cyo kumara ipfa abakunzi b’umuziki wabo. Cyari igitaramo cyiza cyane cyanyuze abakitabiriye babyinanye n'abahanzi kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma wacyo. Muri iki gitaramo bamwe mu bantu bananiwe kwihanganira uburyohe cyari gifite bakisanga ku rubyiniro bafatanya na Byumvuhore kuririmba ni Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba na Hon.Bamporiki Edouard bisanze bagiye kubyinana n’uyu muhanzi.

Iki gitaramo cyabaye muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Ndagijimana Fraipont washinze ikigo cya HVP Gatagara yari kuba amaze iyo aza kuba akiriho cyane ko yavutse mu mwaka wa 1919 akaza gutabaruka mu 1982. Usibye ariko iki gitaramo hanateguwe umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Mukura VS uba tariki 1 Nzeli 2019. Aya makipe ari mu yakunzwe mu Rwanda anafite amateka kuri uyu mu padiri. Umukino uhuza Rayon Sports na Mukura VS urabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeli 2019, igikombe nk’iki Rayon Sports yahuyemo na Mukura byarangiye iyi kipe y’i Butare igitwaye Gikundiro mu mwaka wa 1983 itsinze ibitego 3-2.

REBA HANO UBURYO BILL RUZIMA YASHIMISHIJE ABAKUNZI BA MUZIKA

REBA HANO UBURYO UMUNYEMPANO ISRAEL YATUNGUYE ABAKUNZI BA MUZIKA

MINISITIRI W’UBUZIMA DIANE GASHUMBA NA HON. BAMPORIKI EDOUARD  BANYUZWE N’UMUZIKI WA BYUMVUHORE BISANGA KU RUBYINIRO

REBA HANO MU BURYO BURAMBUYE UKO BYUMVUHORE YITWAYE

REBA HANO UKO ORCHESTRE IMPALA BITWAYE

REBA HANO UKO MAVENGE SUDI YITWAYE MURI IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safari khamisi 4 years ago
    Byumvuhore ararenze. Ni umujyanama mwiza peee





Inyarwanda BACKGROUND