RFL
Kigali

Canada: Umuhanzi LPH yasohoye indirimbo ‘In Africa’ yakubiyemo ubutumwa bukundisha abantu Afurika-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2018 10:12
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Edgar ubarizwa muri Canada akaba akoresha LPH nk’izina ry’ubuhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘In Africa’. Uyu musore utuye muri Ottawa muri Canada, iyi ndirimbo yayikubiyemo ubutumwa bukundisha abantu umugabane wa Afurika.



Ni indirimbo yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, igizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 15 ‘(4min:15’). Afite imyaka 24 y’amavuko. Yatangarije INYARWANDA ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba ubwo yari afite imyaka 21 nyuma yo gupfusha Mama we, avuga ko urupfu rw’umubyeyi rwamusunikiye gukora umuziki awushikamyemo.

Yagize ati “Natangiye gukora umuziki by’umwuga ubwo nari mfite imyaka 21 y’amavuko. Natangiye kwita ku muziki no gushyiramo imbaraga nyimara gupfusha Mama. Kubura umubyeyi byatumye nshikama ku nganzo yanjye,”

LPH washyize hanze indirimbo 'In Africa'.

Avuga ko iyi ndirimbo nshya yahaye izina ‘In Africa’ yayikubiyemo ubutumwa bwo ‘gukunda umugabane wa Afurika nko mu rugo’, yungamo ko aho ‘umuntu yajya hose nta handi hazaruta mu rugo’. Yagize ati “Aho wajya hose, yaba Uburasirazuba cyangwa se Uburengerazuba, buri gihe iwanyu hahora ari heza.

“Naririmbye iyi ndirimbo nshishikariza abandi gukunda igihugu cyabo ndetse n’umugabane wabo wa Afurika. Naririmbiye iyi ndirimbo mubyara wanjye uri i Karangazi ndetse n’urubyiruko rurota kuva ku mugabane wa Afurika. Nanyujijemo ubutumwa bwumvikanisha ko muri Afurika ariho tubona urukundo rwinshi kurusha muri Amerika,”

LPH avuga ko iyi ndirimbo ‘In Africa’ yatunganyijwe muri sitidiyo ‘Shoebox’ ari nayo iri kumufasha gutunganya alubumu nshya yitegura gushyira hanze. Yagizwemo uruhare rukomeye na John Chandler, Brian Ruckstul ndetse na Nick Durocher wifashishijwe ku bijyanye n’amajwi. LPH avuga ko Nick Durocher asanzwe ari inshuti ye ikomeye akaba n’umunyamzuiki uhambaye.

Afite intego yo gukora umuziki agafatwa nk’umunyamwuga ‘uririmbira ibifatanye isano n’ubuzima bwa muntu’. Avuga ko alubumu ye nshya ‘Villager’ ikubiyeho indirimbo z’ubwoko bwose zifite ubutumwa butandukanye, yizeye ko izakundwa na benshi nigera ku isoko. Mbere y’uko iyi alubumu ‘Villager’isohoka hanze arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo ebyiri. Iyi alubumu ye izagera ku isoko kuya 24 Werurwe 2019. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'IN AFRICA' YA LPH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND