RFL
Kigali

Cassa Mbungo Andre yatangajwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports usimbuye Espinoza wirukanwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2020 12:55
0


Rayon Sports yamaze gutangaza Cassa Mbungo nk’umusimbura w’umunya Mexico Javier Martinez Espinoza uherutse kwirukanwa n’iyi kipe ku kazi k’ubutoza azira umusaruro muke, ni nyuma yuko impande zombi zumvikanye kuri buri kimwe, ahabwa amasezerano y'amezi ane ashobora kongerwa, aho azungirizwa na Alain Kirasa.



Mu mpera z’umwaka ushize, Casa Mbungo yabwiye Radio 10 ko yaganiriye na Rayon Sports ngo ayibere umutoza ariko asaba  ubuyobozi bw’iyi kipe ko yazana umunyamategeko we kugira ngo amufashe guhuza amasezerano bashaka kumuha n’amategeko,  ubu buyobozi buramutsembera burabyanga, icyo gihe ariko Rayon Sports n’ubundi ikaba yari mu biganiro n’umunya Brazil Robertinho wasabaga umushahara uri hejuru.

Uku gutinda gufata umwanzuro kwa Casa Mbungo kwatumye Robertinho wari wanze amafaranga bamuhaga yisubiraho ahita ayemera, yumvikana na Rayon Sports gusa ariko nawe byarangiye adahawe amasezerano yari yemerewe, ahita anasubira muri Brazil.

Gusa ariko,  nyuma yo gutanduka n’umunya-Mexico Javier Martinez Espinoza, ikipe ya Rayon Sports FC ntabwo yahise ishaka umusimbura we, kubera ko Kirasa Alain wari umwungirije yahise afata inshingano kugeza ubwo Ferwafa ihaye amakipe igihe kingana n’iminsi 30 ngo ibe yagaragaje umutoza mukuru kandi ufite amasezerano.

Cassa Mbungo watangiye ibiganiro na Rayon Sports kuva yasezera muri AFC Leopards, ariko impande zombi ntizumvikane ku ngingo zimwe na zimwe, kera kabaye byarangiye bumvikanye.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw'iyi kipe, Cassa Mbungo yasinye amasezerano y'amezi ane, cyane ko umwaka w’imikino urimo kwicuma ugana ku musozo kuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21, mu gihe mu gikombe cy’Amahoro bageze muri 1/8 cy’irangiza aho Rayon Sports FC yisanze igomba guhura na Mukura VS.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko biteganijwe ko Cassa Mbungo wasinye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino batazamusabamo byinshi cyane,  ariko agomba gukora ibishoboka byose iyi kipe ikegukana igikombe byibura kimwe kizatuma isohoka mu mikino nyafurika, yabigeraho akazashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azatoza iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Cassa Mbungo  abaye umutoza wa kane utoje iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma ya Olivier Ovambe, Roberto Oliviera (Robertinho), na Javier Martinez Espinoza bose bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Rayon Sports FC ikaba ikomeje imyitozo mu Nzove, aho ikoreshwa n’abatoza barimo Djamali ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe ndetse na Calliope utoza abanyezamu kubera ko umutoza Alain Kirasa ari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa gicuti kuri uyu wa Gatanu.

Cassa Mbungo watoje amakipe atandukanye arimo AS Kigali, Police FC, Kiyovu Sport na AFC Leopards yo muri Kenya, asanze Rayon Sports ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona aho irusha amanota arindwi na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.


Cassa Mbungo Andre yatangajwe nk'umutoza mushya wa Rayon Sports


Cassa Mbungo agiye gutoza Rayon Sports mu mezi ane ari imbere


Cassa aherutse gusezera muri AFC Leopards yo muri Kenya


Cassa asimbuye Martinez wirukanwe kubera umusaruro muke


Cassa azungirizwa na Kirasa Alain


Mu byo Cassa yasabwe n'ubuyobozi ni ugutwara igikombe byibura kimwe kizatuma isohoka mu mikino nyafurika uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND