RFL
Kigali

Cassandra na Alyn Sano basohoye amashusho y’indirimbo ‘He Is Mine’ yiyama abakobwa batwara abagabo b'abandi-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/03/2019 12:08
0


Cassandra umuhanzikazi ukora injyana ya Hip Hop hamwe na Alyn Sano baherutse gukorana indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwiyama cyane abakobwa ngo bareke abagabo bubatse, kuri ubu bashyize hanze amashusho yayo.



Cassandra ni umwe mu bahanzikazi bacye bakora injyana ya HipHop yuzuye, ni mushya mu muziki nyarwanda kandi mu bigaragara atanga icyizere n’ubuhanga mu njyana akora. Kimwe na mugenzi we Alyn Sano ukunze kugarukwaho na benshi ko ari umuhanga mu miririmbire ye, bakoranye indirimbo bise ‘He Is Mine’ aho bikoma cyane abakobwa bakabasaba gucika ku bagabo bubatse kuko baba bari gusenya ingo zabo.

Muri iyi ndirimbo haba mu majwi ndetse no mu mashusho yayo, Cassandra yumvikana avuga uburyo umugabo asigaye amufata nabi, atakimwishimira nka mbere ndetse asigaye amunenga ku kantu kose amwereka ko atagishoboye. Nyamara impamvu y’ibyo byose ndetse no gutaha amajoro no kutita ku muryango akaba ari undi mukobwa yajyaga afata nka murumuna we uri kumutwarira umugabo.

Cassandra yumvikana muri iyi ndirimbo aririmba aya magambo: “Urushako ruravuna ntuzi ibanga wa mukobwa, witanya se n’abana ibyo sinshaka kubirota we! Wikwigira ihabara have wishoza iyi ntambara, Winsabira gatanya batamvana ku gitanda. Nkufata nka murumuna have wisenya igikuta, wireba utamukurura…Oya ntukamuce impande atazafungura risani…”

Cassandra
Cassandra, umwe mu bahanzikazi nyarwanda bacye bakora injyana ya Rap

Cassandra abwira uwo mukobwa ko akwiye kumurekera umugabo mu buryo bweruye kuko urushako ruvuna uwo mukobwa we atazi ibanga, akomeza amwibutsa ko ari mwiza rwose batanahuye byamworohera kumutwarira umugabo ariko kandi hari abandi basore benshi hanze bari ku rwego rwe yamurekera umugabo agasanga abo bandi kuko uwo atari uwe, ndetse na Alyn Sano akaza abishimangira agira ati “Ndekera umugabo wenyine, aracyari uwanjye. Erekeza hirya ushake uwawe, Ni Uwanjye, Ni Uwanjye, Ni Uwanjye!”

Mu kiganiro Cassandra yagiranye na INYARWANDA, Cassandra yadutangarije aho inganzo yayo yaturutse ndetse n’abo ayitura. Yagize ati “Nayitekerejeho gutyo gusa kuko hari uwari warigeze kubinganirizaho mpita numva umushinga nawushyira mu bikorwa kuko nari maze no kubona ingero nyinshi hafi yanjye…Nakoreye abantu bose bubatse ndetse n’abakobwa batwara abagabo b’abandi.” Yatubwiye ko iyi ndirimbo yakorewe muri Kigali, mu Karere ka Kicukiro, ikaba yarakozwe mu minsi ibiri.

Cassandra na Alyn Sano
Cassandra yahisemo gukorana na Alyn Sano kuko afite impano kandi bari mu kigero kimwe

Impamvu Cassandra yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Alyn Sano, ngo ni mu nzozi ze yifuje kenshi gukorana n’umukobwa mugenzi we. Avuga ko kuba Aly Sano ari mu kigero kimwe na we ndetse ari n’umuhanga cyane ufite impano, yumvise nta wundi bakorana ‘He Is Mine’ atari Alyn Sano.

Kanda hano urebe amashusho ya ‘He Is Me’ yaCassandra na Alyn Sano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND