RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda TP Mazembe hari icyo basabye abafana-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/07/2019 5:07
0


Rayon Sports vs TP Mazembe; wari umukino wa mbere Rayon Sports yakinaga muri CECAFA Kagame Cup 2019, aho ibarizwa mu itsinda rya mbere (A) yanatangiranye amahirwe itsinda TP Mazembe igitego 1-0. Abakinnyi ba Rayon Sports hari icyo basabye abafana b'iyi kipe nyuma y'uyu mukino.



Nyuma y'umukino INYARWANDA TV yaganiriye n'umunyezamu Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Olokwei Commodore na Iranzi Jean Claude.Buri mukinnyi yadutangarije ko umurindi w’abafana wabafashije kurinda igitego cyabo babonye ku munota wa Kane (4') w’umukino.

“Ikipe nakinnyemo zose ni ikipe zikomeye ariko Rayon Sports ifite abafana benshi ntawabitindaho, gusa ikintu nakunze kuri Rayon Sports ni Public, yamfashije aho nageraga nkaruha batwongeragamo ingufu” - Rugwiro Hervé

Rutanga yatangaje ko iyi ntsinzi bayituye umutoza mushya Ovambe Olivier

Ubutumwa aba bakinnyi bageneye abafana ba Rayon Sports, babasabye gushyigikira ikipe yabo uko batangiye batsinda bakazasozanya itsinzi.Ubu Rayon Sports FC iyoboye itsinda (A) n’amanota atatu (3) mu gihe KMC FC na Atlanta’s FC zifite inota rimwe naho TP Mazembe ikaba iya kane n’umwenda w’igitego yatsinzwe na Rayon Sports.

Reba ikiganiro twagiranye n'aba bakinnyi


VIDEO: Eric Niyonkuru & Emmy Nsengiyumva (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND