RFL
Kigali

Charly na Nina bagiye gutaramira i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu muri 'Week end' ya St Valentin

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/02/2019 10:19
1


Muri uku kwezi kwa Gashyantare benshi mu bakunzi b'imyidagaduro baba biteze umunsi wahariwe abakundana wamamaye nka St Valentin, uyu munsi abahanzi banyuranye bawuteguraho ibitaramo binyuranye mu rwego rwo gufasha aba bakundana kuryoherwa n'uyu munsi.bukeye bw'uyu munsi Charly na Nina bazataramira abatuye i Rubavu.



Umunsi w'abakundana ubusanzwe uba tariki 14 Gashyantare 2019 icyakora muri uyu mwaka wahuriranye no ku wa kane bivuze ko hari nabazawizihiza ku wa Gatanu kubera ko umunsi nyir'izina wahuriranye n'akazi. abenshi bazaba bagoswe n'akazi bazakigobotora ku wa Gatanu tariki 15Gashyantare 2019 bahite bajya kwizihiza uyu munsi uzaba wabacitse.

Aba nibo batekerejweho na Charly na Nina rimwe mu matsinda akunzwe cyane hano mu Rwamda bazaba bataramira abatuye i Rubavu nabazahasohokera tariki 15 Gashyantare 2019, igitaramo kikazabera ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahitwa Little Paris, aha kwinjira bikaba ari 3000frw ku muntu umwe mu gihe abazaba basohokanye bakundana byo bizaba ari 4000frw.

Charly na Nina

Charly na Nina bagiye gutaramira i Rubavu...

Charly na Nina ni itsinda rikomeye hano mu Rwanda riri mu yubashywe kubera ibihangano binyuranye bagiye bakora bigakundwa bikomey, kuri ubu aba bahanzikazi bakaba bafite indirimbo iri mu zigezweho mu Rwanda bise 'Komeza unyirebere 'arinayo baheruka gushyira hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sisqo5 years ago
    Redio niwe ukwiye





Inyarwanda BACKGROUND