RFL
Kigali

Charly na Nina bahaye ubunani abakunzi babo bashyira hanze indirimbo 'Uburyohe' yasohokanye n'amashusho-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2019 17:42
0


Charly na Nina ni itsinda ry'abakobwa b'abanyarwanda Charlotte Rulinda wamenyekanye nka Charly ndetse na Muhoza Fatuma wamamaye nka Nina. Aba bakobwa bari mu bayoboye muzika y'abagore mu Rwanda, kuri ubu aba bahaye ubunani abakunzi babo bashyira hanze indirimbo yabo nshya 'Uburyohe'.



Aba bahanzikazi batangarije Inyarwanda.com ko umwaka wa 2019 ari umwaka bashaka kugaragazamo ibikorwa byinshi iyi ari nayo mpamvu bahisemo kuwutangira baha indirimbo nshya abakunzi babo. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo nk'uko babimenyereweho si abahanzi bagikora indirimbo zidafite amashusho.

Charly na Nina

Charly na Nina bashyize hanze indirimbo 'Uburyohe'

Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina bayishyize hanze nyuma y'iyo baherukaga gukora mu minsi ishize bise 'Komeza unyirebere' imwe mu ndirimbo zimaze iminsi zigezweho mu Rwanda. Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina 'Uburyohe' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh umugabo wamamaye mu Rwanda kubera gukorera abahanzi amashusho y'indirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO' UBURYOHE' YA CHARLY NA NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND