RFL
Kigali

Charly na Nina bataramiye abakundana batari bacye kuri St Valentin, itike ya macye yari 30,000Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2019 13:21
0


Nk'uko bizwi ku Isi hose tariki 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wahariwe abakundana. Mu Rwanda uyu munsi uzwi cyane mu bakundana ariko nanone bakunda kwishimana iyo wageze. Kuri Saint Valentin y'uyu mwaka, Charly na Nina basusurukije abakundana mu gitaramo cyabereye i Kigali.



Muri uyu mwaka hamwe mu hari hateguwe ibi birori ni mu mujyi wa Kigali ahitwa Retreat by Heaven ahabereye ibirori bimeze nk'umwiherero w'abakundana aho abantu bateguriwe ibintu binyuranye byatuma urukundo rwabo barushimangira bikomeye. Ibyo kurya no kunywa ni bimwe mu byo abantu bari bateguriwe kugira ngo uyu munsi urusheho kugenda neza kandi ube utibagirana mu mitima y’abakundana.

Charly na Nina ni bamwe mu bahanzikazi bakunzwe bikomeye mu ndirimbo zabo ziganjemo iz'urukundo yewe n'injyana bakora ikundwa n'abatari bake. Aba bahanzikazi ni bo bari bitabajwe ngo basusurutse abakunzi ba muzika bari basohokeye muri uyu mwiherero wabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Retreat by Heaven mu Kiyovu cy'abakire nk'uko benshi bahita.

Charly na Nina

Charly na Nina mbere yo kujya ku rubyiniro

Ibi birori by'abakundana byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, si ibirori byari biciriritse dore ko itike ya nyuma yo kwinjira yaguraga 30,000Frw ku muntu umwe bakaguha icyo kunywa,... 35,000Frw ku mwana uri munsi y'imyaka 12 yahabwaga ibyo kurya no kunywa muri aya mafaranga, 90,000Frw ku bakundana babiri bahabwagamo ibyo kurya no kunywa harimo n'ikirahure cya divayi. Hari kandi n’itike 55,000Frw ku muntu umwe wahabwaga ibyo kurya no kunywa ndetse n'ikirahure cya Divayi...nubwo ibi biciro bitari biciriritse ntibyabujije abantu kwitabira iki gitaramo ari benshi.

Charly na NinaCharly na NinaAbantu bari bitabiriye iri joro ryo gusangira...

Charly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na Nina

N'ubwo bari abantu biyubashye umuziki wabaryohanye kwihishira biranga barahaguruka bacinya akadiho...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND