RFL
Kigali

Charly yavuze ko biteye agahinda kuba umukobwa yatwara inda ashukishijwe amandazi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2019 7:22
0


Umuririmbyi Charlotte Rulinda uzwi mu muziki nka Charly yabwiye abanyeshuri b’abakobwa bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kibangu ko biteye gahinda kuba umukobwa yakwemera kubyara umwana kubera impano ya telefoni, ashukishijwe amandazi n'ibindi.



Ibi Charly ubarizwa mu itsinda rya Charly&Nina yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ku rwunge rw’amashuri rwisunze mutagatifu Monike Kibangu (G.S St Monique Kibangu).

Ni mu bukangurambaga #100GirlsIwacu yatangije ku gitekerezo ahuriyeho na mugenzi we Nina bakoze itsinda rimaze imyaka icyenda.

Bashyigikiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Arthur Nation y’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Arthur Nkusi, Minisiteri y’Urubyiruko(Minyouth), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), Kasha n’abandi.

Charly yabwiye abanyeshuri b’abakobwa ko ejo hazaza ari heza kuri bo nibakurikira amahitamo yabo kandi bakumvira ababyeyi.

Yababwiye ko bakwiye kwirinda ibishuko aho biva bikagera kuko ngo birababaje kandi biteye agahinda kuba umukobwa yakwemera kuryamana n’umusore bitewe n’impano amuhaye.

Yavuze ko bikomeretsa umutima w’umubyeyi iyo abajijwe n’umwana we uko yavutse.

Yavuze ati “…Biteye agahinda kubona wabyara umuntu kubera telefoni cyangwa se indi mpano iyo ari yo yose. Umuntu akaguha impano ukabyara umuntu. Umuntu ukeneye ubuzima. Ukazana umuntu ku isi uzakenera kurya kwambara uzakubaza ibibazo wakundanye na papa wanjye byagenze gute? Ukagira umutima ukwibutsa y’uko ryari irindazi. Biteye isoni!

Avuga ko mu gihe amaze mu muziki atigeze ajya mu ngeso mbi cyangwa se ngo akoreshe ibiyobyabwenge kuko ngo iyo uzi icyo ushaka ugera kure. Yavuze ko we na mugenzi we Nina iyo bajya kwakira impano bahabwaga batari kuba bageze aho bageze uyu munsi.

Charly yavuze ko bibabaje kuba umukobwa yatwara inda kubera gushukishwa amandazi, telefoni n'ibindi

Kuri we avuga ko byaba byiza umukobwa arushinze mu gihe abashaka kwigurira urukweto rwiza, kwigurira igitenge n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ngo byaba byiza kandi umukobwa arushinze ari mukuru ashobora kugura amata y’umwana, afite akazi ndetse akabasha no kuzuza inshingano z’urugo nk’uko bikwiye.

Yavuze ko yakuriye mu cyaro kandi avuka kuri se w’umukozi w’Imana (pasiteri) bitewe n’uko yashikamye mu muziki kandi akarekana ko ashoboye yashyigikiwe n’umuryango we kugeza n’ubu.

Charly yemeza adashidikanya ko umukobwa ashobora kugera ku cyo ashaka kandi yifuza mu gihe cyose ahisemo neza akirinda ibishuko.

Ubukangurambaga bwa Charly&Nina bwatangirijwe mu karere ka Huye, bakomereza mu karere ka Muhanga i Rwamagana nibo batahiwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019.

Iki gikorwa kizagezwa mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali. Charly&Nina bahuriza ku kuvuga ko ari igikorwa cyigamije gufasha byihariye umwana w’umukobwa ukiri mu mashuri y’Uburezi bw’ibanze ( 9 Years Basic Education) mu rugendo rwo kwiyubaka no kwitunyuka ngo avemo uwo u Rwanda rwifuza.

Chaly&Nina batangije ubukangurambaga bise #100GirlsIwacu

REBA HANO CHALY AVUGA KO BIBABAJE KUBA UMUKOBWA YATWARA INDA ASHUKISHIJWE AMANDAZI

<iframe width="1013" height="570" src="https://www.youtube.com/embed/tInqyVvbosY" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND