RFL
Kigali

Charly yavuze uko yishyuye kaminuza mu mafaranga yakuye muri Primus Guma Guma-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2019 14:12
0


Charlotte Rulinda wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Charly, yatangaje ko amafaranga yasaruye ubwo yafashaga mu miririmbire abahanzi bari bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars yamufashije kwiyushyirira kaminuza.



Charly na mugenzi we Nina bamaze igihe kigera ku myaka ine bafasha mu miririmbire abahanzi babaga bahataniyemo ibihembo mu irushanwa rya Primus Guma Guma.

Ubushuti bwabo bwakomeje kurandaranda kugeza bemeranyije gushinga itsinda bise  Charly&Nina rimaze imyaka icyenda.

Mu rugendo rw’ubukangurambaga bise #1000GirlsIwacu Charly&Nina baganiriza abanyeshuri b’abakobwa bo mu bigo byatoranyijwe ku rugendo rw’ubuzima banyuzemo mbere na nyuma y’uko bamamara.

Charly yabwiye abanyeshuri b’abakobwa biga muri College Marie de la paix iherereye mu karere ka Rwamagana, ko yatangiye urugendo rw’umuziki aririmba mu rusengero aho ise yari pasiteri.

Ngo ni ibintu bitumvikanaga mu muryango we kubona umwana wabo ava kuririmba mu rusengero akajya no gufasha mu miririmbire abahanzi bo muri Primus Guma Guma Super Stars.

Charly yavuze uko yiyushyuriye kaminuza mu mfaranga yakuye muri Primus Guma Guma Super Stars

Ngo bavugaga ko agiye kunywa inzoga ndetse bakagira impungenge z’uko batazongera kumubona.

Nyuma yaje kubwira umuryango we ko igihe yamaze afasha abahanzi (back up singer) yakuyemo amafaranga yakoresheje yishyura kaminuza kuko ngo icyo gihe akora ako kazi yari n’umunyeshuri.

Yagize ati “…Naje kubabwira ko uko nabaga muri Guma Guma ndi ‘back up singer’ ari nako nishyuraga university …aho nabonye ndangije university nibwo batangiye kungirira icyizere baranyakira kuko babonaga ari akazi nk’akandi kose. Ubu tumeze neza twese.”

Nina we yavuze ko asoza amashuri yaharaniye gushaka akazi kuko yari afite abavandimwe yagombaga kwitaho. Ikindi ngo yakuze yumva nta kandi kazi azakora uretse kwimarira mu muziki.

Bamwe mu banyeshuri bo muri College Marie Rene de la paix bavuze ko biyumvamo impano yo kubyina no kuririmba. Charly&Nina babagiriye inama yo kubanza gusoza amashuri mbere y’uko binjira mu rugendo rw’umuziki.

Charly&Nina babwiye abanyeshuri b'abakobwa bo muri College Marie de la paix guharanira kuvoma ubumenyi mbere y'uko batangira gutekereza gukora ibindi bakiri ku ntebe y'ishuri

KANDA HANO WUMVE CHARLY AVUGA UKO YIYUSHYURIYE KAMINUZA ABICYESHA AMAFARANGA YAKUYE MURI GUMA GUMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND