RFL
Kigali

Charly&Nina na Bruce Melody basobanuye impamvu batabonetse mu gitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2019 13:08
0


Itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina ndetse n’umuhanzi Bruce Melody basobanuye impamvu yatumye batitabira igitaramo cyo kwibuka nyakwigendera Mowzey Radio cyabaye ku wa Gatanu tariki 01 Gashyantare 2019 muri Wakanda Villa.



Igitaramo cyo kwibuka Radio witabye Imana kuya 01 Gashyantare 2018,  cyateguwe na 1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius. Mu bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo Tom Close, Uncle Austin, Sintex, Amalon, Kid Gaju, Safi Madiba barabonetse mu gihe Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie batararimbye.

Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie babwiye INYARWANDA ko bagize impamvu zifatika zatumye batabasha kwifatanya na bagenzi babo mu kwibuka nyakwigendera Mowzey Radio. Bruce Melodie yavuze ko yatungujwe gahunda yo kujya kuririmba mu karere ka Musanze, abimenyesha abari bateguye igitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio.  

Yagize ati “Ikintu cyabiteye ni uko nagize gahunda itunguranye kuko iriya show yarimo abandi bahanzi benshi. Twari twavuganye nabo kandi nagombaga no kujyayo ariko hari gahunda ya Leta yo kujya gusura urubyiruko rw’i Musanze nza kubimenya ntinze ho gato. Kuko rero nari nzi ko hano hari abantu benshi, nabisobanuriye abateguye igitaramo baranyumva.” 

Yavuze ko nyakwigendera Radio yamwigiyeho ‘kutinubira ibintu bikureba'. Yakoraga umuziki awukunze birenze kuba ari akazi.

Charly amaze iminsi arwaye.

Nina (Charly&Nina) yavuze ko mugenzi we Charly amaze iminsi arwaye ari nayo mpamvu batabashije kwitabira igitaramo cyo kwibuka nyakwigendera Mowzey Radio.Yongeraho ko babimenyesheje hakiri kare abateguye iki gitaramo. Yagize ati “ Charly amaze iminsi arwaye na n’ubu ng’ubu aracyarwaye, niyo mpamvu tutaje…Dj Pius yari abizi ko Charly arwaye.”

Yavuze ko Radio witabye Imana, yari ‘afite ubwenge bwinshi cyane mu bintu bijyanye n’umuziki. Iyo mwaganiraga ngo wagiraga icyo umukuraho. Ati: "Muri studio byari byoroshye cyane, yari umuntu ufite ‘exprience’ uzi gushaka ‘melodie’ ni ukuvuga ngo byarorohaga kurushaho"

Abahanzi b’abanyarwanda baririmbye mu gitaramo cyo kwibuka Radio, bose baririmbye ibihangano nyakwigendera yakoranye na Weasel, abandi baririmba indirimbo buri umwe yakoranye na Radio. Bahurije ku kuba Radio yarabasigiye urwibutso rudasaza.

Bruce Melody yavuze ko yatungujwe gahunda ajya kuririmba i Musanze.

Inkuru bifatinye isano: Charly&Nina na Bruce Melodie babuze mu gitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio

REBA HANO INDIRIMBO 'TUZA' YA BRUCE MELODIE NA ALLIONI

REBA HANO INDIRIMBO 'UBURYOHE' YA CHARLY&NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND