RFL
Kigali

Cheza Rwanda Gamez izanye uburyo bushya bwo gukina imikino y’amahirwe Online bwiswe ‘Gorilla Games’

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/08/2019 21:04
7


Kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2019, habaye igikorwa cyo gusobanurira abanyamakuru ibijyanye na gahunda ya Gorilla Games izatangira gukora mu buryo bweruye kuwa 6 tariki 10 Kanama 2019 ikazafasha abantu ku mikino y’amahirwe.



Nk’uko Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cheza Rwanda Games, Herbert Kalisa yabisobanuye, iyi ni Online Program. Ukijya kuri Website ya www.gorillagames.africa uhita ubona imikino yose ihari, harimo n’iri kuba ugahitamo iyo ukunze hanyuma bikajya ku rundi ruhande bakakwereka aho washeta, aho washyira Betting yawe ugashyiramo amafaranga bakanakwereka ayo uri butsindire. Umaze kwemeza ushobora gukurikirana uko umukono uba umeze.


Herbert Kalisa Marketing Manager wa Cheza Rwanda Games

Iyo urangije Bet imwe ushobora kongeraho indi ndetse uba washobora guhitamo igihugu n'umukino ushaka bitewe n’ibyo ushaka gukinamo amahirwe. Iyo bakweretse amafaranga watsindiye bakwereka n'ayo bari bukwishyure kuko haba hariho n'ayo kwishyura imisoro ku watsinze no kuwatsinzwe kuva hejuru y’ibihumbi 30.


Umwe mu bagize itsinda rya Cheza Rwanda Games izanye Gorilla Games

Umuntu ashobora kugira Compte ye bwite kuri iyi Web, akaba yashyiraho amafaranga azajya akoresha mu gukina ndetse akaba yanareba uko Ikofi ye kuri uru rubuga ihagaze bikamufasha kumenya uko yakina n'ayo yasheta bitewe n'ayo yashyizeho akoresheje telephone cyangwa konti ya banki akoresha. Kuko ayo mafaranga niyo akoresha nk'ubikuza akayakoresha mu gukina.

Ubu buryo bwa Betting ya Online burizewe cyane kuko bahita bakwereke inyemezabwishyu yawe haba ku butumwa bugufi muri Telefoni yawe cyangwa kuri Email ukoresha. Ikindi ni uko iyi sisiteme ifite uburyo bwo kutemerera na gato umuntu uri munsi y'imyaka 18 kuba yayikoresha kuko bitemewe mu Rwanda ko umwana utaruzuza iyo myaka yakina imikino y'amahirwe. 

Ikindi ni uko iyo babona umuntu atangiye kuba nk'uwatwawe n'iyi mikino (Addicted) bafunga konti ye kuri uru rubuga, ndetse n'umuntu ashobora kubyikorera akiha igihe runaka cyo kuba arekeye gukoresha uru rubuga igihe yemeje cyagera konti ikifunga.


Abanyamakuru basobanuriwe gahunda ya Cheza Games

Brand Ambassador wa Cheza Games ni Bruce Melody. Kuva kuwa 6 nibimara gutangizwa ku mugaragaro aho bizanatangirana na EPL (English Premier League) Shampiyona y’Abongereza umuntu ashobora gukina akoresheje  Kode *878# cyangwa yohereze SMS kuri 7878 akoresheje Telephone ye. Bakorana n’abafite ubunararibonye mu mikino y’amahirwe nka Bet Construct n’izindi.

Kugeza ubu ku bijyanye n’umutekano w’amafaranga, bakorana na Mastercard n'amabanki yo mu Rwanda mu kurushaho gukaza umutekano ku mafaranga ndetse bakorana na MTN Mobile Money ndetse na Airtel Tigo. Umuntu ashobora kuba yashyiraho akanayakuraho amafaranga kuri uru rubuga rwa Cheza Rwanda Games.

Tubibutse ko nyuma yo kujya mu duce dutandukanye tw'igihungu, Gorilla Games izafungura ku mugaragaro kuwa 6, i Remera kuri Stade Amahoro aho guhera saa 09:00 z'amanywa kugera saa 17:00 z'umugoroba bazaba bari gutaramirwa na Bruce Melody kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    ko mbonye bidakora se?hhhh
  • Eric4 years ago
    Nonese iyi betting yabo yaratangiy cyangwa ntiratangira murusobanurire uko umuntu yakwinjiramo. Murakoze
  • DONALD 4 years ago
    ni byiza kabisadabakunze turaje tube ba millionaire !
  • Gerard KUBWIMANA4 years ago
    iyi gahunda ni nziza
  • Eve Jamilla4 years ago
    Ko mutashyize contact zanyu umuntu yabaona ate where are your shops
  • Gatete3 years ago
    Ese bakinagute kombona bidakunda umuntu acamuzihenzira
  • theo2 years ago
    sosiyete yanyu nti mutume tujya tuyita ibisambo, amafaranga nabikuje 2057 ko nabwiwe ngo mtegereze mesaje yemeza ko nyabikuje ko ntayo byagenze gute?





Inyarwanda BACKGROUND