RFL
Kigali

Chopra Priyanka agiye kubazwa ku mishinga ye irimo ishoramari mu gufasha abantu gukundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/03/2019 18:34
0


Umukinnyi wa filime uzwi ku rwego rw’isi akaba umushabitsi n’ibindi birushaho kumugira icyamamare, Chopra Priyanka ni umwe mu bazitabira Ihuriro ry’Abagore ku Isi yose ku nshuro yaryo ya 10 ndetse akanatanga ikiganiro.



Priyanka watumiwe mu Ihuriro ry’Abagore muri uyu mwaka wa 2019 azaba ahatwa ibibazo n’uwashinze iryo huriro ariwe Tina Brown. Iri huriro rizaba tariki 10 kugeza kuri 12 Mata 2019. Bimwe mu byo Priyanka azaba abazwaho muri iryo huriro harimo umuhamagaro cyangwa se umwuga we mu wo gukina filime, ubushabitsi n’ubucuruzi n’ibindi byo kwikorera. Bimwe mu byo Priyanka akora harimo Kompanyi ya BPurple Pebble Pictures ikora ndetse ikanatunganya amafoto no gushora imari muri Application yo guteretana ya Bumble.

Iyi Application yo gukundaniraho ya Bumble yashinzwe na Whitney Wolfe Herd ari nawe washinze Tinder ihuza abashaka gukundana, nyuma akayireka agashinga Bumble kuko Tinder yari isigaye ikora ibidahwitse birimo ivangura ahitamo kuyirekamaze muri 2014 atangira Bumble, ari nayo Priyanka yashoyemo imari.

Chopra
Kimwe mu byo Priyanka Chopra azabazwaho harimo ishoramari mu gufasha abantu gukundana

Si ibyo gusa kandi, muri iryo huriro Priyanka azavuga ku bikorwa bye biri imbere birimo n’ibikizamuka nk’ikiganiro azajya akorera kuri YouTube cya “If I Could Tell You Just One Thing” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Iyaba Nashoboraga Kukubwira Byibuze Ikintu Kimwe”. Ni ikiganiro azajya aba ari kubaza ibibazo bamwe mu byamamare barimo Diane Von Furstenberg, Awkwafina na Simone Biles. Ni ikiganiro cyatangiye kuvugwaho mu mwaka wa 2017.

Iri huriro rya Women in the World Summit rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya 10 aho urutonde rw’ibyamamare ruzaryitabira nk’uko MSN ibigaragaza ndetse bizanagira icyo bivuga harimo Brie Larson, Ashley Judd, Anna Wintour na Bryan Cranston ndetse n’abandi benshi ndetse n’ijambo rizatangwa na Oprah Winfrey.

Uretse kuba ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga ariko, Priyanka ni n’umuhanzi dore ko hari indirimbo yigeze gushyira hanze ari zo ‘In My City’ na ‘Exotic’. Umugabo we Nick Jonas uzwiho kwandika indirimbo z’abahanzi batandukanye yavuze ko yakwishimira gukorana umushinga w’indirimbo n’umugore we Priyanka aho yagize ati “Nakishimira cyane gukorana nawe umushinga w’indirimbo. Afite ijwi ryiza ritangaje, kandi usanga haba hari umuziki mwinshi cyane mu nzu yacu ndetse n’imbyino. Ubu turacyari kuryoherwa n'ibihe bya buki tuzaba tureba aho butwerekeza.”

nNick Jonas na Chopra
Nick Jonas n'umugore we Chopra Priyanka. Ahamya ko umugore we afite ijwi ritangaje 

Mu minsi yashize, Priyanka Chopra yakiriye ibihembo bitandukanye birimo icyo yakiriye ahemberwa kugaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuvandimwe wa Jonas umugabo we, indirimbo yitwa ‘Sucker’ aho agaragara ari kumwe n’umugabo we. ‘Sucker’ ni indirimbo yamamaye mu gihe gito cyane ku rwego mpuzamahanga bikanayihesha amahirwe yo kugaragara mu ndirimbo 100 ku rutonde rwa BillBoard.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND