RFL
Kigali

Chris Brown agiye kubyarana undi umwana n’umukobwa baherutse gutandukana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/08/2019 8:54
0


Chris Brown yari asanzwe ari umubyeyi kuko afite umwana w’umukobwa Royalty w’imyaka 5. Kuri ubu agiye kubyara umwana wa kiabiri w’umuhungu, uwo bagiye kumubyarana ni Ammika Harris, umukobwa bahoze bakundana ariko ubu bakaba baratandukanye.



Muri Kamena nibwo byavuzwe ko Chris Brown yaba yarateye inda uyu Ammika ariko nta gihamya ifatika yari ihari. TMZ, kimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu bijyanye n’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko Chris Brown koko yiteguye kwibaruka ubuheta, ndetse ngo bamaze kumenya ko umwana utegerejwe azaba ari umuhungu.


Chris Brown na Ammika Harris bagiye kubyarana umwana w'umuhungu

Uyu mwana azaba ari uwa mbere kuri Ammika ariko akaba uwa kabiri kuri Chris Brown nyuma ya Royalty yabyaranye na Nia Guzman. N’Ubwo Chris Brown yatandukanye na Ammika, ngo ari kumufasha kwitegura uyu mwana mu buryo bwose bushoboka, yaba ubw’amafaranga, ubuvuzi ndetse no kumuba hafi muri rusange. Bombi bishimiye kuba bagiye kubyarana uyu mwana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND