RFL
Kigali

Chris Brown yahishuye ikintu yishimira yakoze mu buzima bwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/05/2024 16:02
0


Icyamamare mu muziki, Chris Brown, uherutse kuzuza imyaka 35 y'amavuko, yahishuye ikintu yakoze mu buzima bwe kimushimisha kurusha ibindi, ndetse avuga n'impamvu yabyo.



Tariki 05 Gicurasi 2024 nibwo icyamamare mu muziki, Chris Brown, yakoze ibirori by'isabukuru y'amavuko aho yizihizaga imyaka 35 amaze ku Isi. Uyu muhanzi uri mu bakomeye yaganiriye n'ikinyamakuru Rolling Stone agaruka ku kintu yishimira yagezeho mu buzima bwe.

Ubwo Chris Brown yabazwaga ikintu yishimira yakoze mu buzima bwe kugeza yujuje imyaka 35, yagize  ati: ''Ni byinshi nakoze binteye ishema yaba mu muziki no mu buzima busanzwe, gusa mu buzima busanzwe hari icyo nakoze kintera ishema kurusha ibindi''.

Uyu muhanzi ubasha gukora injyana irenze imwe yakomeje ati: ''Murabizi natangiye umuziki nkiri muto ntangira kubona amafaranga, nkimara kubona ko umuziki umpa amafaranga menshi nahise ntangira kuyashora mu mishinga itandukanye mfite imyaka 17. Kuva ubwo ntabwo nigeze mfusha ubusa amafaranga kuko narinzi ko igihe aricyo cyose umuziki nawureka ariko nkabyaza umusaruro amafaranga nakuyemo''.

Yavuze ko aterwa ishema n'uko yabashije gutangira kubika amafaranga kuva afite imyaka 17, akayashora mu gushinga resitora 14

Chris Brown wavuze ko atewe ishema n'uko yabashije kubika amafaranga akiri muto akayashora mu mishinga itandukanye, yahishuye ko amaze gushinga resitora 14 mu mijyi itandukanye yo muri Amerika. Yagize ati: ''Maze gushiga resitora 14 za Burger King mu mijyi itandukanye, ibi nabigezeho kuko kuva mfite imyaka 17 ntapfushije ubusa amafaranga ahubwo nahisemo kuyashora mu bizanyungukira''.

Uyu muhanzi yakomoje ku mpamvu yatangiye kubika amafaranga akiri muto akayashora muri resitora agira ati:''Nari nkeneye kugira ikindi kintu ku ruhande rw'umuziki kinyinjiriza. Mu by'ukuri birashoboka ko ejo n'ejo bundi nava mu muziki bitunguranye ku mpamvu runaka, ibi bibaye rero ntakibazo mfite kuko bizinesi za resitora zatunga umuryango wanjye''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND