RFL
Kigali

Chris Brown yibarutse ubuheta ku munyamideli batandukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2019 9:47
0


Umunyamerika w’umuririmbyi Christopher Maurice Brown waryubatse mu muziki ku izina rya Chris Brown, yibarutse umwana wa kabiri ku mukunzi we w’umunyamideli Ammnika Harris, batandukanye.



Dail Mail yatangaje ko Chris Brown yibarutse umwana w’umuhungu ku munyamideli Ammnika Harris w’imyaka 26 y’amavuko. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mwana w’umuhungu yavutse kuwa 20 Ugushyingo 2019. 

Chris Brown w’imyaka 30 y’amavuko asanzwe afite umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, Royalty yabyaranye na Nia Guzman, batandukanye.

Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya instagram ahagenewe ‘inkuru’ avuga ko itariki umwana we yavukiyeho. Yanashyizeho ifoto imugaragaza yambaye umupira w’ingofero wanditse ‘yavutse’.

Umunyamideli Harris w’imyaka 26 wabyaranye na Chris Brown, yanditse kuri instagram agira ati “Nagukunze umunsi wa mbere nkubona.” Ni amagambo yaherekeresheje akamenyetso ku mutima.

Muri Kamena 2019 inshuti ya hafi ya Chris Brown yabwiye ikinyamakuru US Magazine, ko uyu muhanzi yitegura kwibaruka umwana na Harris ariko ko hashize igihe batandukanye. Ati “Chris Brown ntagikundana nawe(Harris). Batandukanye mu mezi macye ashize.”

Iki kinyamakuru kandi cyavuze ko uyu muhanzi ari mu rukundo n’umunyamideli Indyamarie nyuma y’uko atandukanye na Harris wamubyariye umuhungu.  

Chris Brown wakanyujijeho mu rukundo na Rihanna, yavutse kuwa 05 Gicurasi 1989. Yavukiye Tappahannock muri Leta ya Virginia muri Amerika. Mu bihe bitandukanye yagiye yiha utubyiniro nka Chris Breezy, Breezy, V. Brezzy na Bhris Breezy

Ni umuririmbyi, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo w’umubyinnyi n’umukinnyi wa filime. Izina ryamenyekanye guhera mu mwaka wa 2005, yashyize imbere injyana ya R&B, Hip Hop na Pop.

Mu bihe bitandukanye yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye zazamuye ubwamamare bwe nka Big Sean, The Game, Kevin McCall, Lil Wayne, Nicki Minaj, Rihanna, Sevyn Streeter, T-Pain na Tyga.


Chris Brown yatangaje ko yibarutse

Umunyamideli Harris yagize ati "Nagukunze umunsi wa mbere nkubona"

Chris Brown n'umunyamideli Harris wamubyariye umuhungu/Iyi foto yafashwe muri Mutarama 2019 batandukana muri Kamena 2019

Chris Brown ateruye umukobwa Royalty yabyaranye na Nia Guzman/ Iyi foto yafashwe muri 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND