RFL
Kigali

Christafari ikunzwe n'abatari bacye ku isi igiye kugaruka mu Rwanda ku butumire bwa The Prayer House

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2019 19:38
0


Christafari ni abaririmbyi b'ibyamamare ku isi mu njyana ya Reggae mu muziki uhimbaza Imana. Nyuma y'iminsi micye aba baririmbyi bavuye mu Rwanda mu gitaramo 'Unstoppable' bari yatumiwemo na Beauty For Ashes, kuri ubu bagiye kugaruka mu Rwanda.



Tariki 04/08/2018 ni bwo Beauty For Ashes (B4A) yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali aho yari kumwe na Christafari yari iririmbye mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Abari muri iki gitaramo banyuzwe bikomeye n'imiririmbire ya Christafari igizwe n'abiyeguriye Yesu, bakiyemeza kumutambira mu njyana ya Reggae.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko Christafari igiye kugaruka mu Rwanda nk'uko yari nayo yabisezeranyije abakunzi bayo bo mu Rwanda bari bari mu gitaramo cya Beauty For Ashes ikabatangariza ko izagaruka kuko yahakunze cyane. Christafari igiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo cyiswe 'A New Thing Concert' yatumiwemo na The Prayer House.

Christafari bagiye kugaruka mu Rwanda

Igitaramo Christafari yatumiwemo i Kigali kizaba tariki 20 Mutarama 2019 kibere Niboye kuri The Prayer House kuva saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi icumi y'amanyarwanda (10,000Frw). Kavutse Olivier umuyobozi wa Prayer House yanditse kuri Instagram ko muri iki gitaramo hazaberamo igikorwa gikomeye cyo gufungura kumugaragaro Prayer House Band. Christafari izahurira muri iki gitaramo na The Prayer House Band ndetse na Aline Gahongayire.


Kavutse Olivier wa Beauty For Ashes hamwe na Mark Mohr wa Christafari

Incamake y'amateka ya Christafari igiye kugaruka mu Rwanda

Christafari ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark Mohr wakuriye mu muryango w'abakristo ariko we akaba yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge birimo urumogi, gusa nyuma akaza gukizwa. Christafari ni ryo tsinda rikunzwe cyane ku isi mu bakora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z'indirimbo zigera ku bihumbi 500 (Kimwe cya kabiri cya miliyoni).


Christafari ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na B4A

Christafari ni yo iza ku isonga ku isi mu baririmbyi ba Gospel bakora injyana ya Reggae bagurisha cyane umuziki. Christafari bamaze gukora indirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose, zirimo; Hosanna (Imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zikabakaba miliyoni 12), Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I. Kugaruka mu Rwanda kwa Christafari birashimangira ubucuti bukomeye iri tsinda rifitanye na Beauty For Ashes ryo mu Rwanda yamamaye mu ndirimbo; Siripurize, Turashima, Yesu ni sawa n’izindi zinyuranye.

REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND