Christopher Muneza yamaze kugera muri Canada aho afite ibitaramo bibiri mu mijyi itandukanye y’iki gihugu.
Mu masaha y’umugoroba yo kuwa 06 Gicurasi 2024 ni bwo
Christopher yafashe rutema ikirere yerekeza muri Canada aho yahagurukanye na
bamwe mu bantu be ba hafi.
Nk'uko yabitangarije inyaRwanda, kugenda hakiri kare ni ukugira ngo abashe kunoza neza imyiteguro n’itsinda rizamufasha
bari bamaze igihe bitozanya.
Ubwo yageraga muri Canada by’umwihariko mu mujyi wa Montreal ari na ho azataramira bwa mbere, yakiranwe urugwiro. Yashyikirijwe ururaho nk’ikimenyetso cy'uko bishimiye kuba ahageze.
Kuwa 11 Gicurasi 2024 ni bwo azataramira muri Montreal. Ni mu gihe kuwa 18 Gicurasi 2024 azataramira muri Ottawa, gusa birashoboka ko ibitaramo ahafite bishobora kwiyongera.
Ni Christopher werekeje muri Canada nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mbere yo kugenda, yabanje gushyira hanze indirimbo yise ‘Vole’.
Uyu musore ageze kure kandi imyiteguro yo gushyira
hanze Album ya Gatatu avuga ko isa nk'iyarangiye ikibura ari ugutangaza
amatariki n’indirimbo ziyigize.
TANGA IGITECYEREZO