Christopher Muneza uri mu rugendo rwerekera muri Canada aho afite ibitaramo muri iyi Gicurasi yanyujije amaso mu bihe yanyuranyemo na Robinson Fred Mugisha [Element], amwifuriza ibyiza.
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Christopher ataramire
abakunzi b’umuziki nyarwanda muri Canada mu mijyi irimo Montreal kuwa 11
Gicurasi na Ottawa kuwa 18 Gicurasi 2024.
Nk'uko aheruka kubitangariza inyaRwanda, amaze iminsi
yitozanya mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abacuranzi n’abaririmbyi bazakorana muri ibi bitaramo.
Mu masaha macye nibwo biteganijwe ko afata rutema
ikirere. Mbere gato ariko yabanje kunyuza amaso ku byo amaze kugeranaho na
Element amwifuriza ibyiza.
Mu butumwa yashyize hanze yagize ati: ”Mi casa, Nibido,
Hashtag, Pasadena, Vole mubyemere twanyuze muri byinshi ngo ibi tubashe
kubigeraho.”
Yaboneyeho kwifuriza ibyiza Element bakoranye kuri iyi
mishinga yose kandi yakomeje urufatiro rw’ibyo bakora ati: ”Ndagushima muvandimwe
muto reka dukomeze dukore izindi nyinshi nziza twegukana za Grammys.”
Umunyamuziki, kumwifuriza kugera ku rwego rwo
kwegukana ibihembo bisumba ibindi mu muziki bya Grammy, ni umugisha uba
umwifurije kuko ari inzozi za buri umwe.
Christopher agezweho muri iyi minsi muri "Vole" aheruka
gushyira hanze. Ni we wari watangiye kuyikora, ariko iza kurangizwa na Element wabaye imbarutso na Sean Brizz yo kugira ngo ijye hanze.
Byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure uyu muhanzi umaze ikinyacumi kirenga akora umuziki by’umwuga azashyira hanze Album ya Gatatu amaze igihe kitari gito akoraho ndetse ari no gutegura uko yazataramira abakunzi be mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO