RFL
Kigali

Clapton Kibonke agiye kugaragara muri filime y’uruhererekane yitwa’’ GAKWEGE’’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/03/2019 9:20
0


Clapton Mugisha benshi bamenye nka Kibonke muri filime y’uruherekane Seburikoko agiye kugaragara muyindi Filime nshya yitwa ‘’ Gakwege’’ igiye gusohoka muri uku kwezi kwa Werurwe2019 hatagize igihinduka.



Ni filime y’uruherekane ivuga inkuru y’umukozi wo mu rugo wiyitiriraga imitungo ya shebuja kugira ngo imufashe gutereta umukobwa mwiza bari barahuriye mu muhanda.  Gakwege yakomeje kujijisha umukobwa kageza ubwo yigaruriye umutima we. Ibyabaye nyuma nibyo bizagaragara muri  filime isekeje cyane kandi irimo amacenga akomeye ya Gakwege.

Iyi filime ikaba yarakozwe na Zacu studio ari nayo ifite urubuga rwa www.zacutv.com rwerekana filime z’abanyarwanda binyuze kuri internet,aho kugeza ubu hamaze kujyaho ama videos arenga 600. Abanyarwanda cyane cyane bo muri Diaspora bakaba bari kuryoherwa nizi filime zishyirwa kuri uru rubuga aho abasanga 4000 bamaze kwiyandikisha .

Kibonke

Iyi filime byitezwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba

Inkuru ya Gakwege ikaba yarahimbwe na Ntakirutimana Ibrahim benshi bazi nka Muyobozi muri Seburikoko  ikaba kandi igaragaramo abakinnyi nka Israel Dusabimana benshi bamenye muri filime nyarwanda ndetse no muri filime y’uruherekane Ubutaka bw’amaraso aho akina ari umugome cyane witwa MARIO. Igaragamo kandi  Umukobwa  Sandra ukina muri City Maid yitwa Nadia uba ari mushiki wa Nic,uyu akaba ariwe Gakwege aba yirirwa abeshya kugeza ubwo amugejeje iwabo.

Tuvugana na  Director wa Filime Ndayisaba Ben Claude,yatubwiye ko imirimo yo gutunganya  iyi filime bwanyuma yarangiye bakaba biteguye kuzayimurikira abanyarwanda muri minsi mike binyuze kuri www.zacutv.com .






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND