RFL
Kigali

Clapton yashyize ahagaragara indirimbo ‘Isengesho’ yatekerejeho abyutse-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2019 12:46
0


Umunyarwenya ubivanga n’ubuhanzi, Mugisha Emmaneul uzwi nka Clapton, yashyize ahagaragara indirimbo nshya ihimbaza Imana yise ‘Isengesho’. Avuga ko yayitekerejeho amaze gusenga abyutse.



Clapton amaze gukora indirimbo ‘Fata telefoni’, ‘Imiyaga’, ‘Ihangane’ , ‘Garuka’ izi zose yazikoze harimo urwenya rwinshi. Iyi ndirimbo ‘ ‘Isengesho’ yasohotse kuri uyu wa 03 Gicurasi 2019 ni yo ya mbere ashyize hanze avuga ko itarimo urwenya.

Clapton usanzwe ari umuyobozi Mukuru wa Day Makers Edutainment, yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Isengesho’ yayitekerejeho abyutse yumva afite ishimwe ku Mana. Yagize ati “Ni indirimbo natekereje maze gusenga. Ndavuga nti uwakora indirimbo iryanye n’isengesho ryanjye,”

Yakomeje ati “Ni indirimbo navuga ko itarimo ‘comedy’ kuko  ari indirimbo iri ‘person’. Ni indirimbo yaturutse mu byiyumviro byanjye maze gusenga. Ni indirimbo abantu benshi bashobora kuvuga ko atari iya Clapton kubera ko itarimo ‘comedy’ ariko nyuma ya Clapton mba ndi Mugisha Emmanuel,”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ISENGESHO'  YA CLAPTON

Muri iyi ndirimbo humvikanamo ijwi ry’umuririmbyi wa King Dom of God Ministries, Niyitegeka Yayeli. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Brighton P muri Studio Fine Production. 

Clapton yashyize ahagaragara indirimbo "Isengesho".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ISENGESHO' YA CLAPTON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND