RFL
Kigali

Clarisse Karasira yaririmbiye abafite ubumuga bw’uruhu rwera bizihije umunsi mpuzamahanga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2019 20:12
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe muri iki gihe, yifatanyije anaririmbira abafite ubumuga bw’uruhu rwera bijihije umunsi mpuzamahanga wabahariwe anagera impano y’amataratara (lunette) abana 50.



Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera wizihijwe kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2019 wizihirizwa kuri Hill Top Hotel i Remera ku rwego rw’Igihugu. Abawitabiriwe bakoze urugendo rw’ubuvugizi. Uyu munsi kandi wanizihirijwe mu turere dutandukanye tugize u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yijeje ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu rwera.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Clarisse Karasira yavuze ko yabaririmbye indirimbo ‘Ubuto’ aherutse gushyira hanze ayiha abana nk’impano anabifuriza kuzagira umunsi muhire w’umwana w’umunyafurika uzaba tariki 16 Kamena 2019.

Clarisse Karasira yaririmbiye indirimbo 'Ubuto' aherutse gushyira hanze

Yavuze kandi ko yabahaye amataratara (lunette) arinda izuba ababwira ko azabafasha kureba neza no kwiga. Yahaye amataratara (lunette) abana 50 mu bari bitabiriye. Yagize ati “…Ama-'lunette' y’izuba n'ingofero ubundi bibafasha kubona neza kuko ku izuba iyo batabifite barahuma. Abana rero binabafasha kwiga,”

Yungamo ati “..Ni bimwe mu byabafasha kureba neza noneho mu gihe nk'iki cy'izuba bizafasha abo bana kwiga bareba neza babasha gusoma”

Clarisse Karasira aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ‘Ubuto’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 90 ku rubuga rwa Youtube. Yaje isanganira ‘Twapfaga iki’, ‘Komera’, ‘Ntizagushuke’ na ‘Rwanda shima’.

Yahaye amataratara abana 50 abarinda izuba akabafasha kwiga neza

Ku rwego rw'Igihugu Umunsi mpuzahamanga w'abafite uruhu rwera wizihirijwe i Kigali

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UBUTO' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bizimana vincent4 years ago
    Ndashima uyumuhanzi ndabona ari indashyikirwa pe.





Inyarwanda BACKGROUND