RFL
Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo ‘Imitamenwa’ itaka ikanavuga ibigwi Ingabo z’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2019 8:12
5


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Imitamenwa’ yahimbiye Ingabo zabohoye u Rwanda zigakomeza kurukomeza kugeza ubu mu #Kwibohora25.



Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Imitamenwa’ izafasha abanyarwanda mu bihe byo kwizihiza ukwibohora. Avuga ko yayinyujijemo ubutumwa bw’ishimwe ku ngabo zabohoye u Rwanda, ndetse zigakomeza kururinda rukaguka mu iterambere.

Ati “Indirimbo Imitamenwa ikubiyemo ubutumwa butaka kandi buvuga ibigwi ingabo z'igihugu ndetse n'ukwitanga kwabo mu kubohora igihugu no kugishakira amahoro arambye!

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ‘Imitamenwa’ yayanditse mu 2016 ubwo ingabo zari mu bikorwa bizwi nka ‘Army week’.

Yagize ati “Nayihanze muri 2016, ubwo ingabo zari muri 'Army week', ibikorwa byazo mu iterambere ryacu byanteye kubahimbira iyi ndirimbo ngahora nizeye ko umunsi umwe nzayibatura kuko ibyo kubaha byo sinabona ibihwanye n'ubwitange bwabo.”

Yavuze kandi ko yakuze akunda Ingabo ku buryo yavaga mu ishuri aho yigaga akajya kureba akarasisi mu kigo cya Gisirikare. Ati “Kuva cyera nakuze nkunda ingabo cyane. Hari ubwo nkiri muto niga mu mashuri abanza navaga gukora ikizamini cya leta nkigira mu kigo cya Gisirikare cy'aho twari duturanye, ku i Hara rya Masaka nkajya kureba uko nabona uburyo bakora akarasisi.”

Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Imitamenwa' yahimbiye Ingabo z'u Rwanda

Yavuze ko Nyirasenge we yahoraga yiteze ko umukobwa we azavamo umusirikare w’umuhanzi ashingiye ku kuba yarabimubwiraga kenshi aho babanaga mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Clarisse Karasira avuga ko uburyo abasirikare na Polisi b’u Rwanda bitanga mu kazi kabo amajoro n’iminsi bataruhuka, mu mvura no manywa bimutera ikiniga n’amarangamutima meza. Ngo yigeze gutekereza kugororera abana babo babakomokaho abishyira mu mushinga mu 2016 ariko ubushobozi bumubera imbogazamizi.

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Imitamenwa’ ari impano ahaye ingabo zabohoye igihugu zikomeza kurureberera kugeza n’ubu. Ati “Mu gihe twizihiza kwibohora25, abakogoto bacu bashimirwe ubwitange bagize mu gusigasira ubuzima bwacu.” Iyi ndirimbo ‘Imitamenwa’ amajwi yayo yatunganyijwe na Jay P, Videwo itunganywa na Robin Filmz.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMITAMENWA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teddy4 years ago
    Urakoze Karasira Ku ndirimbo nziza wahimbiye aba Chr bacu
  • Nkurunziza Jean Baptiste4 years ago
    Indirimbo za Clarrice Karasira zuje ubuhanga kandi zigenda zisana imitima y'abanyarwanda.Imana imwagurire imbago ubutumwa bwe bugere kure hashoboka.
  • Nkurunziza Jean Baptiste4 years ago
    Indirimbo za Clarrice Karasira zuje ubuhanga kandi zigenda zisana imitima y'abanyarwanda.Imana imwagurire imbago ubutumwa bwe bugere kure hashoboka.
  • Ngarkuyintwari Rodrigue4 years ago
    Imana ikuje imbere kko ntaho umuntu aja atarikumwe nayo.Ikindi ufise ingabire ihambaye cane kuyikoresha ibifise akamaro ntawutobishima umwigeme ufise ibitekezo bihambaye ndabigukundira cane.Mwamfashije mukazompa umwanya tukaganira na Clarisse?whatsapp ni +25779439033 mwoyimuha ndipfuza ikiganiro hagati yanje nawe
  • nzikobanyanga reonard4 years ago
    ndagukunda kubwubutumwa bwawe uduha mundirimbo zawe buranyura wanyandikir 0789990825





Inyarwanda BACKGROUND