RFL
Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo nshya ‘Komera’ yitsa ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2019 9:36
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Komera’ yakubiyemo urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda 39’.



Iyi ndirimbo ‘Komera’ yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019. Karasira yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse avuga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akubiramo n’ubutumwa bw’ihumure.

Yagize ati “Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa buvuga ku nzira u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 25 ishize. Iranatanga ubutumwa bw'ihumure n'ubw'inkomezi ku cyerekezo u Rwanda rufite mu iterambere nyuma y'ibihe by'umwijima.”

Mu gitero cya mbere uyu muhanzikazi agira ati « Umuzi w’amateka asharira washibutsemo amashami. Igiti cyiza cy’umushishe giteye ishema n’isheja bene cyo. Rwanda wageze kure, kure habi hatagira hasi y'aho. Amateka ntawe uyasiga, urwibutso rwayo n’inkomezi.”

‘Komera’ ni indirimbo ya kane Clarisse Karasira ashyize hanze kuva atangiye umuziki, ije ikorera mu ngata indirimbo ‘Ntizagushuke’, ‘Rwanda shima’ na ‘Gira neza’. Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Komera’ yakozwe na Bruce Higiro, amashusho yayo yatunganyijwe na Robin.

Ku wa 07 Mata 2019 hazaba umuhango wo gutangiza ibikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango utegerejwemo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye.

Karasira yasohoye indirimbo 'Komera'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'KOMERA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND