RFL
Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo”Rwanda shima” -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2018 11:56
3


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo yise “Rwanda shima” yakubiyemo amagambo ashimira Imana ibyiza yagejeje ku gihugu cy’u Rwanda. Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018.



Uyu muhanzikazi umaze kumenyerwa mu ndirimbo z'injyana Gakondo yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye nshya yise “Rwanda” yayituye abanyarwanda ngo bibuke aho igihugu kiva n'aho kigeze bashime Imana.

Yagize ati" Rwanda Shima Imana nayihangiye bene u Rwanda cyane cyane nk'ubu dusoza umwaka ngira ngo dusubize amaso inyuma turore iyo u Rwanda ruva n'aho Imana irugejeje."

Iyi ndirimbo “Rwanda shima” ya Clarisse Karasira yakozwe na Producer Evydex. Ni indirimbo isohotse isanga indi yari aherutse gushyira hanze yasohotse ku wa 30 Nzeri, 2018 yise ‘Giraneza’ ifite ibitero bivuga ku buryo abantu bakwiye kubana mo bimakaza ubumuntu n’urukundo. “Giraneza” yakunzwe na benshi anayikoresha mu birori n’ibitaramo yatumiwemo.

UMVA HANO "RWANDA SHIMA" YA CLARISSE KARASIRA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dufitiman abraham4 years ago
    Ndamukunda nakôe rezeho
  • TUYISHIME DANIEL4 years ago
    Clarisse komereza aho kbs ukomeje kwandika izina ufite amagambo meza,ijwi ryiza , isura isuku niyose pe. gubwa neza hano mu karere ka ngororero turakumva kbs.
  • Niyizibyose elia1 year ago
    Iyindirimboninzizape





Inyarwanda BACKGROUND