RFL
Kigali

Clarisse Karasira yimwe ‘VISA’ ngo ajye gutaramira muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2019 9:36
2


Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Imitamenwa’ yahimbiye Ingabo z’igihugu, yimwe ‘Visa’ yagombaga kumuhesha uburenganzira bwo kuva mu Rwanda akajya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ku wa 26 Kamena 2019, Alain Mukuralinda Umujyanama wa Clarisse Karasira na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, yatangarije INYARWANDA ko Clarisse Karasira azajya muri Amerika mu gitaramo yatumiwemo. Yari yavuze ko babimenyeshejwe batinze ariko ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo ibyangombwa bibonekere ku gihe.

Yongeraho ko bidakunze basubika bakazitabira ibindi bitaramo bazatumirwamo kuko ari 'byinshi'. Kuri ubu yatubwiye ko umuhanzi we yatangiye kwaka ‘Visa’ guhera muri Kamena 2019, bamubwira ko ashobora kubona ibyangombwa tariki 09 Nyakanga 2019 abasobanurira ko ‘ntacyo byaba bikimaze’.

Byari biteganyijwe ko Clarisse Karasira agomba kuba yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 04 Nyakanga 2019. Ngo ku itariki ya 20 Kamena 2019, Clarisse Karasira yasubiye gushaka ibyangombwa baramuhakanira nta ‘n’impamvu ifatika bamuhaye’.

Yagize ati “Ntabwo nibuka amatariki ariko ni mu kwezi kwa 6, hanyuma bamuha gahunda mu matariki yo 9/7/2019 abasobanurira ko ntacyo byaba bikimaze kuko yagombaga kuba ari muri USA nibura ku ya 04/7/2019 noneho bamuha indi gahunda mu matariki 20/06/2019 agiyeyo baramuhakanira nta n’impamvu ifatika bamuhaye.”

Nsengiyumva 'Igisupusupu' na Clarisse Karasira abahanzi bari gufashwa na Alain Mukuralinda

Yavuze ko nta kundi byari kugenda ahubwo bamenyesheje abari babatumiye mu gitaramo ko umuhanzi atakije. Yongeraho ko bafite ibindi bitaramo batumiwemo harimo n’icyo Clarisse Karasira azahuriramo na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ kizabera mu Bubiligi, mu Ukwakira 2019.

Mukuralinda ni we mujyanama wa Clarisse Karasira na Nsengiyumva bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibihangano bikunzwe cyane muri iki gihe. Nta gihe kinini bamaranye ariko Nsengiyumva Francois yamamaye ku izina ‘Igisupusupu’ ryavuye mu ndirimbo yaririmbyemo ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari.

Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga iki’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzwe amaso bakomeye ku muco kenshi uvuga ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Mutamuriza Annociata [Kamaliza].

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IMITAMENWA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana jean de dieu4 years ago
    Karasira ntahabwe visa turamukunda cyane rwose umwari wacu tumushyigikire havanyweho urwitwazo rudafatika state rutema ikirere aduhagarire iyo mu mahanga yakure murakoze.
  • Girl4 years ago
    Nigute umuntu yabona Karasira?





Inyarwanda BACKGROUND