RFL
Kigali

Clement, Sunny, Meddy na “Igisupusupu” mu bahataniye ibihembo bya ‘Kiss Summer 2019’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2019 14:46
0


Radio ya Kiss FM ivugira ku murongo wa 102.3 FW, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019, yatangaje abahanzi n’aba-Producer bahataniye ibihembo bya ‘Kiss Summer 2019’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri.



Mu cyiciro cya ‘Best Summer Producer’ hashyizwemo Producer Madebeat, Clement Ishimwe wa Kina Music, Lick Lick washinze MoMusic na Press One Entertainment, Danny Beat ndetse na Producer Knobeat.

Umuhanzi The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Vazi’, Meddy wakunzwe mu ndirimbo ‘All Night’, Charly&Nina baherutse gushyira hanze indirimbo na ‘Lazizi’, Bruce Melodie wakunzwe mu ndirimbo “Ikinya” ndetse na Nsengiyumva uzwi nka “Igisupusupu” ukunzwe mu ndirimbo “Rwagitima” bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Summer Artist’.

Mu cyicico cy’umuhanzi mushya ‘Best New Summer’ wigaragaje muri iyi mpeshya ya 2019 hashyizwemo Kevin Saka, Amalon ubarizwa muri 1K Entertainment,  Sunny wabiciye mu ndirimbo “Kungola” na Nel Ngabo wo muri Kina Music.

Mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi ya 2019 ‘Best Summer Song’ harimo  “Twifunze” y’umuhanzi Sintex, “Abana babi” ya Danny Vumbi, ‘All Night’ ya Meddy na “Kontwari” ya Safi Madiba.

Ibihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ bitegurwa hagamije gushimira abaririmbyi n’aba-Producer ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw’umuziki no kubereka ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo.

Umwaka ushize wa 2018 abahanzi bari bahataniye ibihembo mu byiciro bitatu ari byo: ‘Best summer artist’, ‘Best summer song’ na ‘Best summer Producer.’

Producer Clement mu bahataniye ibihembo

Nel Ngabo umuhanzi wo muri Kina Music ahataniye ibihembo

Nsengiyumva uzwi nka "Igisupusupu" ahataniye ibihembo

Charly&Nina mu bahataniye ibihembo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND