RFL
Kigali

CNLG irahamagarira abahanzi bafite ibihangano bivuga kuri Jenoside bashaka kuzabimurikira mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside kubisuzumisha

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2019 15:46
0


Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu Rwanda (CNLG) yatangaje ko yateguye inama mpuzamahanga kuri Jenoside mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ikaba ihamagarira abahanzi bafite ibihangano bifuza kumurika muri iyi nama kubanza kujya kubisuzumisha.



Muri iri tangazo CNLG yagize ati” Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yateguye inama mpuzamahanga kuri Jenoside izaba kuva ku wa 4 Mata 2019 kugeza kuwa 5 Mata 2019, iyo nama ikazaba ibera i Kigali.

Ku bw’iyo mpamvu Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside irashishikariza abanditsi b’ibitabo n’abandi bahanzi bose bafite ibihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibitabo,Filime,indirimbo n’ibindi) bakaba bashaka kubimurika muri iyo nama mpuzamahanga ko babizana kuri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside kugira ngo bibanze bisuzumwe noneho bizahabwe umwanya wo kumurika ibihangano byabo muri iyo nama Mpuzamahanga."

CNLG

Itangazo rya CNLG

Abahanzi kimwe n'abanditsi b’ibitabo bahawe itariki ntarengwa bazageza ibihangano byabo kuri iyi komisiyo, bakaba basabwa kuyigezaho ibihangano byabo bitarenze tariki 15 Werurwe 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND