RFL
Kigali

CNLG yamaganiye kure abakwirakwiza imvugo zihembera amacakubiri babinyujije muri Miss Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2019 16:36
4


Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yamaganiye kure abakwirakwiza imvugo zihembera amacakubiri ashingiye ku moko (Hutu-Tutsi) bitwikiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Iyi Komisiyo ivuga ko imvugo zisebanya, zuzuye ivangura arizo zahembereye amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Mu itangazo,CNLG, yanyujije ku rukuta rwa Twitter, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019, yamaganye abitwikira Miss Rwanda bagahembera imvugo zibiba amacakubiri. Yasabye abantu gushyira hamwe hisunzwe indangagaciro y’ubunyarwanda. Yongeraho ko imvugo zisebanya, zuzuye ivanguro arizo zagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CNLG yagize iti: “Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana imvugo yuzuye ivangura rigamije gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko ya Hutu/Tutsi no kugaragaza ko hari ubwoko buruta ubundi. Mu Rwanda ntitukiri igihugu kirangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko."

Mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda kiri kuba dukwiriye gushyira hamwe hitawe ku ndangagaciro y’ubunyarwanda aho kugendera ku moko Hutu/Tutsi Imvugo zisebanya, zuzuye ivangura nizo zahembereye amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Rimwe mu mahame rangashingiro y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya cumi (10) ni ukurandura ivangura, amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside himakazwa ubumwe.” 

“Imvugo zihembera amacakubiri zimaze iminsi zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zihabanye cyane n’ihame rangashingiro ryavuzwe mbere ndetse n’andi mahame no gutesha agaciro Abanyarwanda.CNLG yibukije ibikorwa byo bikorerwa mu ruhame bihamije ingengabitekerezo ya Jenoside bihanirwa.

“CNLG iributsa ko imvugo n’ibikorwa byose bikorewe mu ruhame bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihanwa n’itegeko no 59/2018 ryo 22/8/2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.”

CNLG isohoye iri tangazo nyuma y’uko hari abagiye bandika ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter bavuga ko Mwiseneza Josiane ariwe ukwiriye kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, gusa ni ubutumwa buba burimo amagambo ahembera amacakubiri. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kemosabe5 years ago
    bimaze kurengera
  • Ba yavuye Jeannette5 years ago
    Mise . neza . josiane no 30niwe.uzaba missi.rwana
  • kwizera5 years ago
    both sides
  • kwizera5 years ago
    both side





Inyarwanda BACKGROUND