Inzu ifasha abahanzi mu gutunganya imiziki ya 'Country Records' yatangaje ko yageze ku mwanzuro wo gutandukana na Producer Kiiiz bari bamaze umwaka bakorana, wabisikanye na Producer Element bise 'Umwana muto, bareze, bamutoza byinshi kugeza ubwo ari nabo bamuhaye izina akoresha mu muziki 'Element'.
Ubwo yizihizaga
isabukuru y’amavuko, mu 2020, Producer Element ubarizwa muri 1:55 AM yanditse
kuri konti ye ya Twitter agaragaza ishimwe afite ku mutima kuri Nduwimana Jean
Paul ‘Noopja’ wamuhaye izina ‘Element’.
Ubwo
yasezeraga muri Country Records yavuze ko atiyumvisha impamvu Noopja yamwaka
izina yamuhaye. Ati “Element ni Noopja warimpaye. None se yarinyise kugira ngo
umunsi nahavuye azarigumane? Ntabwo ari irya studio, ni nkuko nanjye nshobora
kukwita izina mvanye ahandi ugakomeza ukagenda ukaryitwa, ntabwo nzaza kur
kwaka ngo ni uko tutakiri inshuti cyangwa tutagikorana.”
InyaRwanda
ifite amakuru yizewe avuga ko Noopja ariwe wahaye izina ‘Okkama’ uwavutse yitwa
Ossama Masut Khalid, ndetse ni nawe wahaye izina Producer Pakkage wavutse yitwa
Muhirwa Fabrice.
Itangazo
rigenewe abanyamakuru rya Country Records ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri
uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu gihe ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi
2024, aribwo Producer Kiiiz yatangaje ko yamaze gutandukana na Country Records
kugirango akomeze gukora indirimbo z'abahanzi binyuze muri studio ye yashinze.
Kiiiz
aherutse kubwira InyaRwanda ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Country
Records, kuko yakoreyemo indirimbo 100 zirimo 40 zabashije kujya hanze ndetse
na 60 zikiri mu bubiko zigomba kuzasohoka mu gihe kiri imbere.
Mu
itangazo, Country Records yavuze ko bashimira Producer Kiiiz mu gihe bamaze
bakorana. Bavuze ko n'ubwo batandukanye 'ubufatanye buzakomeza n'ubwo
imikoranire yageze ku iherezo'.
Bavuze ko
injyana ya Afro Gako ari ‘iyerekwa ryagizwe n'uwashinze Country Records, Nduwimana
Jean Paul wamamaye nka Noopja’, bitandukanye n'ibivugwa n'umwe mu bahoze bagize
umuryango wa Country Records 'umwana muto twabonye ufite impano,
tukayishyigikira, tukayikuza ndetse tukamwita Element'.
InyaRwanda
ifite amakuru yizewe avuga ko ubwo Element yari akibarizwa muri Country
Records, Noopja yamuhaye igitekerezo cyo gukora injyana izajya iranga umuziki w’u
Rwanda. Icyo gihe batekereje ko iyi njyana bayita ‘Afro Kinya’ ariko nyuma baza
kwanzura kuyita ‘Afro Gako’.
Element
ntiyabyumvaga kuko yashakaga kujya akora umuziki wubakiye mu ngoma zidunda nk’izo
muri Nigeria. Ibi byatumye Noopja yifashisha abo mu Nkombo n’abandi bacuranzi b’inanga
n’imudiru barimo Emmanuel batangira gukora uruvangitirane rw’iyi njyana.
Element
niwe wafataga amajwi y’ibyo bihangano akabibika. Bitewe n’icyo yashakaga
kugeraho, Noopja yaganirije Producer Pastor P umushinga we arawukunda, ndetse
bagiye bajya mu Karere ka Musanze gufata amajwi y’ibihangano binyuranye.
Element
yasezeye muri Country Records mu gihe bari mu kiriyo cy’umuvandimwe na Noopja
witwa Kinyoni witabye Imana mu 2022. Icyo gihe yagiye atwaye ibihangano byose
bakoze byubakiye kuri Afro Gako, kuva ubwo atangaza ko yahimbye injyana ya Afro
Gako.
Mu mashusho
1:55 AM yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, yagaragaje ko Producer Element
ashyize imbere kumurikira Afurika n’Isi yose muri rusange injyana ya Afro-Gako.
Mu itangazo
ry’abo, Country Records yavuze ko aba- Producer n'abandi bemerewe kuba bakora
igihangano cyubakiye kuri Afro Gako, ariko ko kuyiyitirira ntibikwiye kwihanganirwa.
Ati “Turashishikariza
kandi abatunganya umuziki bose gukoresha iyi njyana, ariko ntidushobora
kwihanganira abirengagiza igitekerezo n’uwashyizeho ikirango cy’umuziki, ukuri
n’igihe, turahari twese.”
Bavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira impano z'abakiri bato mu rwego rwo guteza imbere umuziki w'u rwanda.
Kandi bahaye ikaze abafatanyabikorwa bose, yaba abantu ku giti cy'abo, imiryango n'abandi. Country Records isobanura ko intego z'abo ari ugufasha abahanzi gutungwa n'impano z'abo.
Element
avuga ko mu myaka ine ishize ari bwo yagize igitekerezo cy’injyana ‘Afro-Gako’
Country
Records yatangaje ko umuyobozi w’ayo ‘Noopja’ ariwe wagize iyerekwa rya ‘Afro
Gako’
Element
yemera ko Noopja ari we wamwise iri zina ariko ntiyiyumvisha impamvu yarimwaka
Country
Records yasezeye kuri Producer Kiiiz wari umaze umwaka umwe bakorana
TANGA IGITECYEREZO